AmakuruImyidagaduro

Tanasha Donna yavuze impamvu yahagaritse akazi k’itangazamakuru yakoraga

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch ukomoka mu gihugu cya Kenya, amaze igihe yarahagaritse umwuga w’itangazamakuru yakoraga bamwe bakaba bakeka ko yabikoze kugira ngo bimufashe kwisanga mu muziki neza.

Nyuma y’uko uyu mugore umaze kubyarana na Diamond umwana umwe w’umuhungu, amaze iminsi abazwa n’abakunzi be impamvu nyakuri yatumye ava ku kazi yakoraga kuri radio ya NRG yo muri Kenya yashize amanga abasobanurira impamvu.

Uyu mukobwa wamamaye mu rukundo rukomeye n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania, yavuze ko yahisemo guhagarika akazi kugira ngo yite ku muryango we ndetse anasigasire umuziki we.

Yagize atiNasezeye kuri NRG Radio kugira ngo nshyire imbaraga mu kwita ku muryango wanjye. NRG ni umuryango wanjye w’ubuziraherezo kandi ndacyakeneye ko bakomeza kumba hafi. Mwarakoze cyane muryango mugari wa NRG.”

Tanasha Donna akaba yaribarutse imfura ya Diamond tariki ya 2 Ukwakira 2019, kuva icyo gihe akaba atari yagasubiye mu kazi k’itangazamakuru yari asanzwe akora.

Ubwo yamurikaga zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri alubumu ye ya mbere yise ‘Donnatella’, tariki ya 31 Mutarama yavuze ko agiye gukora umuziki kinyamwuga.

Ni igitaramo yari yatumiyemo abahanzi bakomeye barimo n’umugabo we Diamond, Nameless n’abandi, akaba yaravuze ko agiye gushyira imbaraga mu muziki we cyane.

Tanasha Donna avuga ko yasezeye akazi kugira yite ku muryango we
Diamond na Tanasha bamaze kubyarana umwana umwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger