AmakuruImyidagaduro

Tanasha Donna yasinyanye amasezerano na Kompanyi ikomeye yo muri Kenya

Tanasha Donna Oketch umukunzi w’Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe na benshi muri Tanzania, yerekeje i wabo muri Kenya nyuma y’igihe kirekire yari amaze muri Tanzania,akaba yahise asinyana amasezerano na kompanyi ya Spoton Vacations.

Tanasha w’imyaka 24 y’amavuko wati usanzwe umenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru,yamaze no kwinjira mu ruhando rwa muzika aho kuva muri Mata 2019,amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri.

Kuba yarakoze izo ndirimbo, byamuhesheje amasezerano yo kuba ambasaderi wa kompanyi yo muri Kenya ya Spoton Vacations ifasha abantu kubashakira aho baruhukira hirya no hino ku Isi kubabyifuza badafite umwanya wo kubyikorera, ubabwira aho ukeneye uko hameze bo bakahagushakira.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Tanasha yasangije abaknzi be ibyishimo afite yemeza ko ubu ari ambasaderi w’iyi kompanyi, uwaba yifuza kuruhuka neza yamwegera.

Mu Kwakira 2019, Tanasha Donna nibwo yibarutse imfura y’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz, akaba umwana wa 4 Diamond nyuma y’abandi uyu muhanzi yabyaranye n’abandi bagore batandukanye.

Tanasha yasinyanye amasezerano na Spoton Vacations.
Tanasha ashyra umukono ku masezerano
Ubu ari kubarizwa mu gihugu avukamo cya Kenya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger