AmakuruImyidagaduroUrukundo

Tanasha Donna yagize icyo avuga kuri Diamond mbere yo kwibaruka imfura ye

Umukobwa w’Umunyakenya Tanasha Donna Oketch wamenyekanye cyane ubwo yisangaga mu rukundo n’icyamamare muri Tanzania Diamond Platnumz,yahaye umukunzi we gasopo mu gihe cyose yaba yifuza ko amubera umubyeyi w’abana be mwiza.

Tanasha mu magambo ye bwite. Yatangaje ko, akunda se w’umwana we cyane ariko ngo naramuka yibeshye akajya mu bandi bakobwa, bazaba babyaranye abo.

Diamond na Tnasha biteguye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu mu minsi mike nk’uko Diamond ubwo aheruka mu Rwanda yabitangaje ko uku kwezi Imana ibafashije gushobora gushira bibarutse.

Diamond yemeje ko Tanasha ari we mukobwa bazashyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo, gusa n’ubundi inkuru zikomeza kumwerekeza mu bandi bakobwa ko yaba aca inyuma umukunzi we unamutwitiye umwana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umunyamakurukazi wo muri Kenya akaba n’umukunzi wa Diamond, Tanasha yavuze ko akunda se w’umwana we cyane, ariko ngo niyibeshya akajya mu bandi bagore bazaba babyaranye abo.

Ubutumwa bwa Tanasha Donna

yagize ati”nkunda papa w’umwana wanjye cyane, ariko najya kuryamana n’abandi bakobwa sinshobora no kongera kumukoraho, na we arabizi.”

Mu minsi ishize Tanasha yatangaje ko atakwanga Diamond bitewe n’ahahise he, kuba yarakundanye n’abakobwa benshi ngo nta kibazo icyo areba ni uko ameranye na we uyu munsi, na we mbere ya Diamond yakundanye n’abagabo 3.

Diamond ari mu rukundo rukomeye na Tanasha Donna, nyuuma yo gutandukana n’abandi bakobwa batandukanye barimo Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, Hamisa Mobetto unamufitiye umwana ndetse na Zari babyaranye abana 2.

Diamond na Tanasha baritegura kwibaruka imfura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger