AmakuruUrukundo

Tanasha Donna yagarutse kucyatumye ubukwe bwe na Diamond busubikwa

Diamond Platnumz  na Tanasha Donna bagombaga gukora ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019, habura iminsi mike ngo bube ,itariki y’ubukwe bwabo yarimuwe ishyirwa ku italiki itaramenyekana kugeza ubu.

Ubwo uyu munyamakurukazi Tanasha Donna Oketch  uri murukundo na Diamond Platamuz yari mu kiganiro 89 Block kuri Wasafi Radio uyu Tanasha yatangaje ko basubitse ubukwe bwabo bitunguranye kugira ngo babanze bamenyane neza cyane ko bari bahuye vuba.

Uyu munyakenyakazi yanatangaje ko  adateze kuzahindura idini ndetse ko yumva nta mpamvu yatuma akura Diamond muri Islam.

 “ Nubaha abavandimwe banjye bose b’Abayisilamu, numva dusenga Imana imwe ari nacyo nshingiraho nemeza ko dukwiye kubaha imyemerere ya buri wese. Yankunze meze gutya, nanjye namukunze ameze kuriya, numva nta mpamvu yo kumuhindura kandi twarahujwe n’urukundo nyarwo.”

Tanasha abajijwe impamvu nyamukuru yatumye we na Diamond Platnumz badakora ubukwe yasubije agira ati

“Mbabwije ukuri, twahisemo kubanza kumenyana neza, tugakundana, hanyuma imishinga y’ubukwe ikaza nyuma Imana nikomeza kubidufashamo.”

Tanasha umukunzi wa Diamond we abona ko ibyo guhindura idini yumva bitahindura urukundo rw’abakundana by’ukuri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger