AmakuruImyidagaduro

Tanasha Donna yaba yamaze kubona undi musore umwibagiza Diamond Platnumz

Umunya-Kenyakazi Tanasha Donna umaze ibyumweru bike atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz biravugwa ko yaba yamaze kubona undi musore umwibagiza Diamond.

Uyu mukobwa wafashe urugendo rumusubiza i wabo muri Kenya ava muri Tanzania aho yabanaga mu nzu imwe na Diamond yagiye amushinja kumuca inyuma no kumusuzugurira mu maso y’abantu.

Amakuru akomeje kuvugwa none,, avuga ko uyu mukobwa watandukanye na Diamond amaze kumubyarira umwana umwe, ashobora kuba ari mu rukundo n’undi musore w’umuririmbyi uzwi nka Will Gittens.

Muri iyi minsi Tanasha wahoze ari umunyamakuru kuri Radiyo yo muri Kenya, ari kwibanda gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza yitandukanya n’indirimbo z’igiswahiri,ubu akaba arimo kureba uburyo yakorana n’umuhanzi umaze kwamamara cyane kuri YouTube, Will Gittens.

Nyuma no gutandukana na Diamond Platnumz, Tanasha ubu asa n’uwaciye ukubiri n’indirimbo zo mu Kiswajilinubwo papa w’umwana we ari Umwami wa Bongo.

Uyu mukobwa akirikumwe na Diamond yagaragazaga ko ashishikajwe no gukora umuzikiari nako yasezeye umwuga w’itangazamakuru yakoraga.

We na Diamond basaga nk’abahanganye , ntabwo bitangaje kuba baratandukanye mu cyumweru nyuma yo gusohora indirimbo yabo ya Gere.

Na none, birasa nk’aho abafana ba Tanasha Donna bifuza ko akundana n’umuhazi wo mu gihugu cya Karayibe nyuma bakazakora n’ubukwe.

Ibi byabaye nyuma ya Tanasha mu buryo butunguranye kuri uyu wa kabiri, asangiza kandi ashimagiza umuhanzi wavukiye muri Trinidad na Tobago, indirimbo ya Will Gittens maze asaba abakunzi be gusura imbuga nkoranyambaga ze bakayumva.

Yagize ati ““Will Gittens yashyize hanze ikintu gikomeye ku Bamikazi… Ibi nibyo twita umuziki w’ubugingo… Reba kuri bio ye,”Tanasha yashyizeho akavidewo kagufi k’uyu muhanzi ari kuririmba.

Gittens nawe yashyize igitekerezo kuri aka kavidewo Tanasha yashyize hanze maze agira ati “urakoze cyane Tanasha Donna,urukundo rwinshi.”

Igitekerezo cye nticyapfuye ubusa kuko abafana ba Tanasha bihutiye gusangira ibyo bumva kuri bombi.

Mu gihe Tanasha ashobora kuba afitanye umushinga w’indirimbo na Gittens nk’uburyo bumwe bwo gushyiraho umubano we mwiza n’ibindi byamamare yubaka ahazaza he mu muziki, abafana be bo bari kwibonera ibindi bintu bitari umubano w’akazi kuri aba bahanzi bombi,aribyo byatumye bose babasaba gukundana ndetse bakanakorana n’ubukwe .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger