AmakuruImyidagaduro

Sylvester Stallone ‘ Rambo ‘ n’umuraperi 50 Cent bagiye guhurira muri filimi imwe

Umuraperi Curtis Jackson wamamaye nka 5O Cent mu muziki agiye guhurira muri filimi imwe n’icyamamare muri cinema Sylvester Stallone wamenyekanye cyane ku izina rya RAMBO ryitiriwe filimi yakinnye igakundwa cyane ku isi mu mpera z’imyaka ya 1980.

Aba bombi bamaze kugira amazina akomeye muri sinema ya Hollywood bagiye guhurira mu gice cya kane cya The Expendables kizakinirwa mu Bwongereza.

Stallone uyu mugabo uri mu bakinnyi ba filimi b’Abanyamerika bakomeye kurusha abandi, ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko.

Kuri ubu ari gukina igice cya kane cya The Expendables , nubwo mu minsi ishize yari aherutse gusaba akaruhuko ekipe imufasha gutunganya iyi filime.

50cent uretse kwamamara mu muziki ubu asigaye yibanda kuri sinema cyane dore ko benshi gukunda filime yise “Power” , ” Rising of Kaanan ” n’izindi. Stallone na 50Cent

Stallone wamamaye nka Rambo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger