AmakuruImyidagaduroMu mashushoUmuziki

Sunny yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Molodie “Kungola” ifite amashusho adasanzwe(Yirebe)

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Sunny usanzwe uba mu gihugu cya Thailand yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Kungola” yakoranye na Bruce Melodie agaragaramo abakobwa bambaye amakariso banazunguza ibibuno mu buryo butangaje.

Aya mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kbiri taliki ya 30 Mata 2019.

Uyu muhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcasie wamamaye mu bitangazamakuru no kumbugankoranyambaga ku izina rya Sunny ntabwo yari asanzwe azwi mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda uretse ko hari amakuru avuga ko yari asanzwe akorera umuziki mu gihugu cya Thailand akunze kubamo igihe kurekire.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane kuva mu mpera za 2018 no mu ntangiro za 2019, aho yamamaye bikomotse ku magambo yatangaje avuga ko atacyibuka Ikinyarwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Thailand.

Uyu mukobwa yongeye kumvikana anavugisha benshi bikomotse kukutumvikana guherutse kugaragara hagati ye na Bruce Melody bapfa indirimbo bise ‘Kungola’ yamwishyuyeho miliyoni 15 Frw kugira ngo bakorane amashusho yayo akamara amezi atanu atarajya hanze ndetse akaza gutuma yahukana.

Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa yumvikanamo aririmba igihe kingana n’amasegonda 35 gusa ari nabyo byatunguye abakunzi ba muzika batari bake bahise bifuza kubona amashusho yayo, yamaze gushyirwa aho buri wese yayabona.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Nameless Campos wari uyamaranye amezi ane.

Yirebe hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger