AmakuruImikino

Sugira Ernest yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports-AMAFOTO

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sugira Ernest yakoze imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo saa 9:00’ za mu gitondo.

Nk’uko byari byitizwe uyu rutahizamu iyi kipe yatijwe na APR FC, yakoze imyitozo yose yayobowe n’umutoza Alain Kirasa urimo gutoza iyi kipe mu gihe umutoza mukuru adahari.

Sugira wabonaga yishimiwe na bagenzi asanze muri iyi kipe, ndetse na we wabonaga ku maso harimo akanyamuneza ubona ko kwisanga muri Rayon Sports nta kibazo na kimwe byamuteye.

Ku munsi w’ejo ni bwo inkuru yamenyekanye ko ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo gusaba gutizwa uyu rutahizamu, APR FC yabyemeye imubatiza mu gihe cy’amezi 6, ni ukuvuga kurangizanya n’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 n’ubwo Rayon Sports yo ivuga ko yamutijwe mu gihe cy’umwaka n’igice.

Mu ibaruwa dukesha FunClub, ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Munyakazi Sadate bwari bwandikiye APR FC busaba ko babatiza Sugira Ernest mu gihe cy’umwaka, bakazamufata neza ndetse bakazamubasubiza igihe bamushakiye.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza ariko ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter ndetse n’urubuga rwa Internet rwayo yaje gutangaza ko yarangije gutizwa Sugira mu gihe cy’umwaka n’igice uhwanye n’amasezerano yari asigaranye muri APR FC.

Ku rundi ruhande ariko, APR FC biciye ku rubuga rwa Internet rwayo na yo yaje gutangaza ko Sugira Ernest yatijwe muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yatangaje ko atahishura igihe batiriye Sugira gusa ko ibyatangajwe ku mbuga za Rayon Sports ari ukuri.

Ku rundi ruhande APR FC, umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Lt Col Lt Col Sekaramba Sylvestre we yavuze ko Sugira bamutije muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu kandi ari na byo biri ku rubuga rw’iyi kipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger