AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest yafatiwe ibihano na APR FC kubera amagambo aheruka gutangaza

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwamaze gufatira ibihano rutahizamu Sugira Ernest, nyuma yo gutangaza ko hari aho yisanga cyane kurusha muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Amakuru y’uko uyu musore yafatiwe ibihano yemejwe na Kazungu Claver, umuvugizi w’ikipe ya APR FC. Kazungu yavuze ko ibihano uyu rutahizamu ukomoka mu karere ka Muhanga yafatiwe azabimeyeshwa mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro na Isimbi yagize Ati” Nyuma y’uko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha mu mikino 2 ya Shampiyona iheruka ya Bugesera FC na Etincelles FC, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ari yo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba mu mwanya akina muri APR FC.”

Yakomeje agira ati”Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC ikipe ya mufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi igakomeza kumuhemba adakina mu gihe cy’imyaka 2. Kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano buzamenyeshwa.”

Amagambo Sugira Ernest yazize, ni ayo aherutse gutangariza itangazamakuru ubwo yabazwaga impamvu yitwara neza mu kipe y’igihugu Amavubi, ariko muri APR FC bikamugora. Ni nyuma y’uko yari amaze gufasha ikipe y’igihugu Amavubi gukatisha itike ya CHAN isezereye Ethiopia.

Uyu musore yavuze ko impamvu ari uko ikipe y’igihugu Amavubi ari yo yisangamo kurusha muri Club akinira.

Ati” Iki kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yange… ubushize narabisobanuye bimbera bibi ntabwo nshaka kubivugaho byinshi.

Ikipe y’igihugu itandukanye n’ikipe isanzwe. Buri muntu agira aho yisanga. Wenda ntabwo bampora ko “Patriotism” indimo. Ikipe y’igihugu ni yo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizagenda biza”.

Mbere yaho gato na bwo uyu musore yari yatangaje ko impamvu muri APR FC bitagenda neza biterwa n’uburyo abatoza bamukishamo.

Ati” Urebye muri APR FC umutoza ansaba ko nakina ntaha izamu ariko nkagaruka ngafasha umukinnyi wo hagati imbere y’abugarira b’ikipe duhanganye, mu gihe mu Mavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego.”

APR FC Sugira Ernest akinira magingo aya iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi. Mu gihe byari byitezwe y’uko uyu musore yifashishwa mu mukino w’umunsi wa kane ikipe ye ikina na Marines nyuma yo kudakoreshwa mu mikino ibiri iheruka, bishobora kurangira adakoreshejwe muri uyu mukino mu gihe ibihano bye byatangira kubahirizwa kuri uyu wa kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger