AmakuruImikino

Sugira Ernest yabuze amahirwe yo gukinira APR FC umukino wa mbere

Rutahizamu Sugira Ernest wari mu nzira zo kubona umwanya mu bakinnyi 18 APR FC yakwifashisha ku mukino, yabuze amahirwe yo kugaragara mu bo iyi kipe izifashisha ikina na Club Africain kubera imvune.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo APR FC igomba kwakira Club Africain yo muri Tunisia, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederations Cup. Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Nyuma y’igihe kirekire adakandagira mu kibuga kubera imvune, rutahizamu Sugira Ernest yari yitezwe kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi 18 umutoza Jimmy Mulisa azifashisha ahangana n’iriya kipe yo muri Tunisia birangira Sugira yongeye kuvunika.

Ernest Sugira utarakinira APR FC n’umukino n’umwe kuva yamugura imukuye muri AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye ikibazo cy’imitsi yo mu itako mu myitozo APR FC yakoze ku mugoroba w’ejo yitegura Club Africain.

Sugira Ernest amaze umwaka n’amezi atatu nta mukino n’umwe akina, nyuma yo kuvunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga Uganda Cranes, mu ijonnjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina muri shampiyoza zabo CHAN.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger