AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest ahetse ikipe y’igihugu Amavubi ayijyana muri CHAN

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ikatishije itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abakina muri shampiyona zabo (CHAN), nyuma yo gusezerera The Walias ya Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Ni ibitego bibiri bya rutahizamu Sugira Ernest usanzwe akinira APR FC ni byo byafashije Amavubi kwerekeza muri CHAN ku ncuro ya gatatu yikurikiranya. Icya mbere uyu musore yagitsindiye i Mekele mu byumweru bitatu bishize ubwo Amavubi yahatsindiraga Ethiopia igitego 1-0, mu gihe icya kabiri yagitsindiye kuri Stade ya Kigali ahabereye umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zobi, gusa kirangira nta kipe ibashije kunyeganyeza incundura.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe ahanini no kwiharira umupira ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, biba ngombwa ko Amavubi abona uburyo buke bw’ibitego, bijyanye n’uko yakiniraga inyuma.

Ethiopia yasabwaga gutsinda uyu mukino ku bitego biri hejuru ya bibiri, cyangwa igatsinda 1-0 ubundi hakiyambazwa za Penaliti.

Ibintu byahinduye isura ku munota wa 70 w’umukino, ubwo Lemene Mesfin Tafesse yatsindiraga Ethiopia igitego, ahanini bitewe na ba myugariro b’Amavubi bari bananiwe gukiza izamu ryabo.

Amavubi yasabwaga gukora ibishoboka byose akabyaza umusaruro iminota 20 yari isigaye, ashaka igitego cyo kwishyura ariko akirinda ko Ethiopia itsinda igitego cya kabiri.

Sugira Ernest ukomeje kwitwara neza mu kipe yt’igihugu Amavubi, yahagurukije imbaga y’Abanyarwanda bari bateraniye muri Stade ya Kigali ku munota wa 73, ubwo yishyuriraga Amavubi igitego yari yatsinzwe. Ni ku mupira yari akatiwe na Omborenga Fitina bakinana muri APR FC.

Sugira yashoboraga gutsindira Amavubi igitego cya kabiri ku munota wa 85 w’umukino nyuma yo gusiga ba myugariro ba Ethiopia, gusa arekuye ishoti rikomeye n’akaguru k’ibumoso umupira ufatwa n’umuzamu.

Igitego Sugira yatsindaga kuri uyu wa gatandatu cyabaye icya 11 amaze gutsinda kuva yatangira gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Amavubi yaherukaga kwitabira CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 n’iyabereye muri Maroc muri 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger