AmakuruImikino

Sugira Ernest afashije Rayon Sports kwikura imbere ya Gasogi United (uko iyindi mikino yagenze)

Umukino wo ku munsi wa 16 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje, umukino war utegerejwe na benshi wahuje Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ukaba urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi igitego 1-0.

Ni umukino wari wavuzweho byinshi wari unategerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda bitewe ahanini n’uburyo Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yari yavuze ahigira gutsinda Rayon Sports we yise ko ari we mukeba we muri shampiyona y’u Rwanda.

Muri uyu mukino kandi hari hategerejwe kureba rutahizamu Sugira Ernest watijwe muri Rayon Sports avuye muri APR FC, mukeba wayo w’ibihe byose byari byatumye abafana ba Rayon Sports bikoma Perezida wayo Sadate Munyakazi ko yagambaniye ikipe.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Rayon Sports ikanyuzamo ikabona amahirwe yo kureba mu izamu rya Gasogi United gusa ntiyabashije kuyabyaza umusaruro mu gice cya mbere kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse yataka cyane ibifashijwemo n’abataka bayo Yanick Bizimana ndetse na Sugira Ernest bagendaga basatira izamu rya Gasogi United.

Ku munota wa 58 w’umukino Rayon Sports yafunguye amazamu ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Sugira ku mupira mwiza yari ahawe na kapiteni Rutanga Eric ahita awushyira ku mutwe awuboneza mu izamu.

Gasogi United yakomeje guhatana ishaka uo yakwishyura igitego ariko biranga umukino uza kurangira Rayon Sports ibonye insinzi y’igitego 1-0 maze abafana bayo bataha baririmba Sugira Ernest ubahesheje intsinzi bahita bibagirwa ibyo bamuvugagaho byose ari nako bamuhundagazaho amafaranga nk’uko bimaze kuba umuco ku mukinnyi wese ubashimishije mu mukino.

Rayon Sports yari yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 ubu ihise ifata umwanya wa kabiri kuko ihise igira amanota 34 mu gihe Police FC yari ku mwanya wa kabiri itabashije kwikura neza imbere ya Sunrise kuri sitade Gologota kuko zinganyirijeyo ibitego 2-2, bivuze ko yo igize amanota 33 ikafa ifashe umwanya wa 3.

Abakinnyi Rayon Sports yari yabanjemo
Abakinnyi Gasogi United yabanjemo
Abasifuzi bari bayoboye umukino

Uko imikino yo kuri iki Cyumweru yagenze:

Rayon Sports 1 – 0 Gasogi United (stade ya Kigali)

Sunrise 2 – 2 Police FC (stade Nyagatare)

Musanze FC 2 – 1 AS Muhanga (stade Ubworoherane)

Gicumbi FC 1 – 2 Marines FC (stade Mumena)

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger