AmakuruInkuru z'amahanga

Sudani y’Epfo : EU yatanze miliyoni 54 $ yo kugoboka abibasiwe n’inzara

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi watanze inkunga ya miliyoni 54 z’amadorayi ya Amerika yo kugoboka abaturage ba Sudan y’epfo bari mu kaga.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere birimo The East African byanditse ko aya mafaranga ngo igice kimwe cyayo kizakoreshwa mugushakira amafunguro imiryango imerewe nabi cyane kurenza indi muri ibi bihe bikomeye by’inzara igihugu kirimo.

Uyu muryango wasabye amahanga gutabara abaturage ba Sudani y’epfo kuko iki gihugu cyugarijwe n’ubukene n’inzara kandi hari umubare munini w’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara ubu bamerewe nabi cyane bicira isazi mu jisho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger