AmakuruPolitiki

Sudani: Igisirikare ntigiteganya kwegurira abasivili ubutegetsi vuba

Akanama k’Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Omar Al Bashir muri Sudani, katangaje ko ubu butegetsi bugomba kuguma mu baboko yako byibura mu gihe cy’imyaka ibiri mbere y’uko habaho amatora azatuma abasivili babushyikirizwa.

Ni ibyatangajwe na Lt. Gen. Abdul Fattah al-Burhan Abdul Rahman ukuriye kariya kanama. Nk’uko Lt. Gen. Fattah yabitangarije muri Minisiteri y’ingabo za Sudani ku munsi w’ejo, ngo ubutegetsi buzajya mu maboko y’Abasivili nyuma y’uko igisirikare kizaba kimaze kuyobora imyaka ibiri.

Yashimangiye ko ikiraje ishinga kariya kanama ari ugushyiraho Guverinoma ya gisivili, gusa bikazakorwa nyuma y’igihe runaka.

Ati” Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare burajwe ishinga no gushyiraho Guverinoma ya gisivili izashyirwaho nyuma y’igihe runaka gishobora kutarenga imyaka ibiri ari na ho igisirikare kizashyikiririza abasivili ubutegetsi buzaba bwashyizweho n’abaturage.”

Gen. Burhan yijeje gukora ibishoboka byose agahashya ruswa ndetse no kwita ku bayirya bagambiriye kwangiza umutungo rusange w’abaturage. Yaniyemeje kandi kwirukana abakozi ba leta bose bamunzwe na yo.

Gen. Burhan wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Sudan zirwanira ku butaka, yabaye umuyobozi mukuru wa kariya kanama ka gisirikare asimbuye Gen. Awad Ibn Auf weguye ku nshingano ze ku wa gatanu w’iki cyumweru kubera imyigaragambyo y’abaturage batari bamwishimiye.

Magingo aya abaturage banze kuva mu mihanda bigaragambiriza ko igisirikare cyarekura ubutegetsi kikabushyikiriza abasivili. Iki ni na cyo kifuzo cy’abarwanyaga ubutegetsi bwa Omar Al Bashir ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger