AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sudani: Gen. Auf wari wasimbuye Bashir ku butegetsi na we yabuvanweho

Gen. Awad Ibn Auf wayoboye Coup d’Etat yahiritse ku butegetsi Perezida Omar Al Bashir muri Sudan, yamaze kubuvaho nyuma y’iminsi ibiri yari abumazeho.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo Akanama k’abasirikare ba Sudan kari kayobowe na General Auf kahiritse ku butegetsi Perezida Omar Al Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora Sudani.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu ho Auf yatangaje ko Perezida Bashir ari ahantu hatekanye, bityo ko igisirikare giteganya kuba cyasubije ubutegetsi abasivili mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Auf yanatangaje amabwiriza mashya igisirikare kihgomba kugenderaho.

Amakuru avuga ko ku wa kane w’iki cyumweru ibihumbi by’Abaturage ba Sudani bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Khartoum bamagana ibyari byatangajwe n’igisirikare.

Mu ijoro ryakeye, Gen. Auf wari warafatiwe ibihano kubera ibyaha by’intambara yakoreye mu ntara ya Darfur, yagaragaye kuri Televiziyo ya Leta atangaza ko atakiri umuyobozi w’akanama ka Gisirikare kavanye ku butegetsi Perezida Omar Al Bashir.

Auf yavuze ko yasimbuwe na Lt General Abdel-Fattah al-Burhan Abdel-Rahman.

Rahman uyu yahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za

Icyemezo cya Gen. Auf kije gikurikira amakuru avuga ko igisirikare cya Sudan cyari cyatangiye kumurwanya, nyuma y’aho abigaragambya bangiye kuva mu mihanda bamwamagana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger