AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sudan y’Epfo: Perezida Salva Kiir n’uwo bahanganye Riek Machar bemeranyije gushyiraho leta y’ubumwe

Nyuma y’inama yabaye kuwa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020, perezida wa Sidani y’Epfo Salva Kiir na mugenzi we Riek Machar  bahanganye, biyemeje gushyiraho leta y’Ubumwe, ejo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020.

Inama yiga ku ishyirwaho ry’iyi leta ndetse no guha agahenge abatavuga n’ubutegetsi buriho muri Sudan, yabereye mu biro  by’umukuru w’igihugui Juba.

Perezida Kiir yiyemeje kurindira umutekano abayobozi b’abatavuga rumwe nawe.

Abashyigikiye Riek Machar bari basabye ko bakwizezwa ko umutekano we utazahungabana naramuka agarutse mu murwa mukuru Juba.

Perezida Kiir yasezaranyije kubikora.

Kiir yavuze ko ibibazo bikomeye bisigaye birimo nko kumenya uburyo we na Machar bazasangira ubutegetsi ndetse n’uburyo abasirikare b’inyeshyamba n’aba guverinoma baziyunga, bizaganirwaho mu minsi iri imbere.

Machar yemeye gufata umwanya yahozemo wa visi perezida ndetse ubu guverinoma isanzweho izakurwaho kugira ngo hashingwe indi nshya ihuriwemo abandi bo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.

Hari icyizere ko aya masezerano azarangiza ubushyamirane bwateye intambara y’umwiryane imaze imyaka itandatu muri Sudani y’Epfo yishe abantu babarirwa mu bihumbi magana ane (400.000).

Aba bagabo bombi bigeze gushyiraho guverinoma y’ubumwe itararambye muri 2016. yamaze amezi atatu gusa mbere y’uko Bwana Machar ahunga Juba imirwano ikongera kubura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger