AmakuruUtuntu Nutundi

Sudan: Urukiko rwakatiye intama gufungwa imyaka 3 nyuma yo gukora amarorerwa

Muri Sudan y’Epfo haravugwa inkuru y’intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kwivugana umugore w’imyaka 45.

Ku wa 28 Gicurasi 2022 nibwo ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko iyi ntama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kwivugana umugore w’imyaka 45 witwa Adhieu Chaping.

Major Elijah Mabor umuyobozi wa Polisi mu gace ka Lumbek East yavuze iyi ntama yishe uyu mugore imuteye amahembe mu mbavu, ndetse yongeraho ko ikimara ku mwica yanahise itabwa muri yombi.

Polisi yabajijwe impamvu nyir’intama atari we watawe muri yombi mu cyimbo cy’intama. Yasubije ko icyaha ari gatozi.

Ubu iyi ntama yagiye gufungurwa mu birindiro bya gisirikare mu gihe cy’imyaka itatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger