AmakuruImyidagaduro

Social Mula, Riderman, Bad Rama na Marina berekeje i Burayi

Abahanzi Riderman, Social Mulan na Marina bari kumwe na Bad Rama uyobora The Mane berekeje mu Bubiligi aho bitabiriye igitaramo kigomba kubera muri iki gihugu.

Bahagurutse ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 ndetse uretse Riderman, abandi ni ubwa mbere bagiye gutaramira i Burayi.

Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo  bazahuriramo na DJ Princess Flor uzavanga indirimbo akazafatanya na Dj Toxxyk uzaba aturutse i Kigali.

Aba bahanzi bemeza ko biteguye neza gushimisha abakunzi babo cyane ko buri umwe muri bo ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Bubiligi.

Iki gitaramo cyateguwe na Team Production imenyereye gutegura ibitaramo no guha umwanya abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi banyafurika baturuka hirya no hino, ngo bagaragaze injyana y’iwabo.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Place, 112 Rue de Birmingham Straat, 1070 Anderlecht ku wa 22 Gashyantare 2020, guhera saa mbiri z’umugoroba kugeza mu gitondo.

Riderman, Marina na Social Mula berekeje i Burayi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger