Utuntu Nutundi

Sobanukirwa : Izina Jean de Dieu icyo risobanuye , abitwa gutya icyo bakunda ndetse n’icyo banga

Iyi ni gahunda ya Teradignews yo kujya ibagezaho ubusobanuro bw’amazina agiye atandukanye ndetse no kubamara amatsiko ku bibazo abantu bakunze kwibaza, kwikubitiro umukunzi wacu yatwandikiye adusaba ko twamufasha gusobanukirwa n’izina rye, akaba yitwa Jean de Dieu. Niba nawe witwa gutya dore icyo Izina ryawe risobanura.

Umuntu wa mbere wiswe Jean de Dieu yavutse mu  1495 avukira i  Montemor-o-Novo muri  Portugal, akaba yaravukiye mu muryango w’abakene .

Jean de Dieu bisobanuye Imana igira ibambe, umuntu witwa iri zina hari ibintu byinshi bimuranga , hari ibyo akunda, hari uko yitwara mu bandi , hari umukobwa yifuzako yakundana nawe bigashoboka ndetse urukundo rwabo rukaramba.

Muri make Jean de Dieu akunda kumva vuba , iyo umubwiye ikintu ahita acyumva ndetse akagira n’ishyaka ryo kugira icyo agusubiza, Jean de Dieu akunda gukora ibintu bye vuba, ntabwo akunda ko igikorwa agiye gukora kimara igihe kirekire . Aha bivuzeko niba yiyemeje gukora ikintu runaka , Jean de Dieu atuza agikoze .

Jean de Dieu yakira ubuzima bushya vuba , abantu benshi kumenyera ubuzima bushya baba bagezemo birabagora ugasanga batangiye kurwara utu rwara twa hato na hato ariko Jean de Dieu akunze guhita amenyera ubuzima bushya agezemo.

Jean de Dieu akunze kurangwa no gushaka gushimisha bagenzi be , Kandi agakunda kwikururira abo bari kumwe aha bishatse kuvugako akunda kwikururira inshuti nyinshi, abo bari kumwe abikundakazwaho kugirango abagire inshuti.

abantu bitwa ba Jean de Dieu baritonda ariko bakunda gutoranya ibyiza, iyo bagiye gutoranya umukobwa bazabana nawe , muri make bakunda umukobwa udafite inenge.

Abitwa Jean de Dieu kandi bakunda imirimo y’ubucuruzi, bakunda ibintu bituma bavuga ari nayo mpamvu uzasanga bakunda kujya mu biganiro mpaka ku ngingo runaka ndetse ugasanga bari gutanga ibitekerezo byinshi cyane, bamwe mu bo bari kumwe bagatangira kuvugako ba Jean de Dieu biyemera.

Ikindi kiranga abantu bitwa gutya , bakunda ibintu bituma bahanga udushya, muri make bakunda kuvumbura, iyo abonye ikintu ntagisobanukirwe usanga bafite amatsiko yo kumenya byinshi birenzeho ku ngingo runaka.

Ngayo nguko rero abitwa Jean de Dieu nuko baba bameze, niba nawe wifuzako hari izina twazagusobanuriraho watwandikira ubudi tukazakugezaho ubusobanuro mu nkuru zacu zitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger