AmakuruUbuzima

Sobanukirwa byinshi ku bitera indwara y’ibishishi byo mu maso

Ibiheri byo mu maso, indwara benshi bakunda kwita ibishishi (acne vulgaris) ni indwara ikunze kwibasira uruhu, aho itera gufungana k’utwenge duto tw’uruhu tumwe ubona tuba turimo ubwoya ndetse n’imvubura zisohora amavuta yo ku ruhu, Akenshi utu twenge twifunga bitewe n’uturemangingo tw’uruhu twapfuye ntitubashe gusohoka ndetse n’amavuta menshi aba asohoka mu ruhu.

Ibi biheri bishobora kuza biherekejwe no kubyimbirwa cg se kutabyimbirwa cg bikaba byaza byose bivanze, akenshi ibi biheri biza mu maso, gusa bishobora kuza mu mugongo cg se mu gatuza.

Akenshi iyi ndwara abo yibasira, ibatera kutigirira icyizere, kumva ko ari babi no gutinya kujya mu bandi.

Ubusanzwe ibiheri byo mu maso cyangwa icyo bita ibishishi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, gusa akenshi, ku bantu barenga 80% bivugwa ko bituruka mu miryango yabo.

Nubwo iyi ndwara y’ibiheri cyangwa se ibishishi ikunze guturuka mu miryango ariko hari n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gutera iyi ndwara:

1. Ikorwa ku rugero ruri hejuru rw’amavuta yoroshya uruhu rishobora gutera umuntu kurwara ibiheri byinshi mu maso.

2. Bagiteri zizwi nka, Propionibacterium acnes ubusanzwe ziba ku ruhu, gusa iyo zibaye nyinshi byatera ibishishi.

3.Gufungana k’utwenge tw’uruhu nabyo bishobora gutera indwara y’ibishishi.

4. Kwiyongera kw’imisemburo nka testosterone mu gihe cy’ubugimbi guhera ku myaka 15 mu bitsina byombi.

Ntabwo ari ibi bintu byonyine kuko hari ibindi bintu bivugwa n’abantu ko bishobora kuba bitera indwara y’ibishishi gusa ntabwo abantu bose babyemeranyaho kuko bitanagaragara neza niba aribyo, ibyo bivugwa n’ibijyanye no kujya ku zuba ryinshi cyane, gukunda kunywa itabi cyane, kurya ibiryo bishobora kuba bitijuje intungamubiri ndetse no kutagira isuku ihagije ku ruhu rwawe.

*Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y’ibiheri byo mu maso*

Iyi ndwara akenshi igaragazwa n’ibiheri bibyimbye, bishobora kuzana amazi cg se bikaba byumye, hari n’igihe bizamo amashyira.

Bishobora kuza biryana cg se wumva wabishima cyane. Ahanini bikunze kuza mu bice bibonekamo utwenge tw’ubwoya twinshi, nko mu maso, mu mugongo no mu gatuza.

Ntabwo bikunze kubaho cyane ko ibi biheri bishobora kwibasira umubiri wose, bikagaragazwa n’ibimenyetso birimo umuriro, biba byahindutse indi ndwara yitwa acne fulminans.

Iyo ibi biheri biza ari binini cyane biherekejwe n’umuriro, iyi ndwara yo yitwa acne conglobata.

Indwara y’ibiheri byinshi biza mu maso (acne vulgaris), iri mu ndwara zibasira umubare munini w’abantu cyane cyane abakibyiruka.

Uko ugenda ukura niko bigenda bigabanuka, bikaba byanagenda.

Hari ibyo ushobora gukora mu gihe wibonyeho iyi ndwara ndetse bikaba byanagufasha cyane gukira iyi ndwara, harimo kurya ibibonekamo amavuta macye no kwirinda ibyo kurya bikaranze cyane ndetse amakuru meza nuko iyi ndwara y’ibiheri byinshi mu maso ivurwa igakira mu gihe wivuje neza.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger