AmakuruIkoranabuhanga

Smart Africa yasinyanye amasezerano na Estonia azafasha urubyiruko kwihangira imirimo

Ubunyamabanga bwa Smart Africa bwasinyanye amasezerano na Estonia amazeserano agamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo agamije ahanini no gufasha umugabane wa Afurika  kugera ku ntego zawo z’iterambere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Werurwe 2018 i Kigali nibwo aya masezerano yashyizweho umukono hagati Ubunyamabanga bwa gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga “Smart Africa” n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga muri Estonia , Estonian Association of Information Technology and Telecommunications-ITL mu rurimi rw’icyongereza. Aya masezerano akaba ari inzira iganisha ku ntego zayo haba mu Rwanda no muri Afurika nkuko umunyamabanga mukuru wa  Smart Africa, Dr. Hamadoun Touré yabitangaje.

Dr. Hamadoun Touré yagize ati :@Ni umunsi w’amateka wahuriranye no gushyira umukono ku masezerano y’ibihugu 44 biri muri AU ashyiraho isoko rusange, AFCFTA. Ni igihe Afurika yose ihagurukiye guteza imbere ikoranabuhanga no kuryinjiza mu buzima bw’abatuye umugabane. Twishimiye gukorana n’igihugu (Estonia) aho umubare munini w’abagituye basobanukiwe n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nzego nyinshi. Smart Africa yiteze ko bizatanga inyungu, duhindura Afurika isoko rimwe rihuriweho [……] Smart Africa ikoresha abaturage. Ikoranabuhanga ni moteri y’iterambere mu nzego zose. Tuzareba imikoranire n’inzego z’abikorera ndetse n’uburyo buzafasha ba rwiyemezamirimo bato guhanga imirimo no kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.”

Mu byemejwe ni uko imikoranire hagati ya Smart Africa na Estonia izibanda ku guhana ubumenyi hagati y’impande zombi uhereye kuri iki gihugu n’u Rwanda, kugera ku rwego rw’u Burayi na Afurika binyuze mu gukora ingendo shuri, imikoranire izashingira ku bijyanye n’ikoranabuhanga muri serivisi z’imiyoborere mu bihugu bya Afurika; kwigisha uburyo bwo kubika amakuru ku buryo butuma atinjirirwa byoroshye, ubukangurambaga ku kurwanya ubujura mu by’ikoranabuhanga, amahugurwa ku bijyanye no kunoza imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga no guteza imbere ibigo bya ICT bizafasha gushyira mu bikorwa serivisi zikenewe.

Mu Ugushyingo 2017, nibwo Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Estonia, Kersti Kaljulaid baganira byihariye ku gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga no kuryinjiza muri gahunda za Leta n’iz’abikorera, ibi ni nabyo byatumye hasinywa aya masezerano kuko ngo iki gihugu cyashimishijwe n’uburyo u Rwanda rushishikariye guteza imbere ikoranabuhanga nkuko umuyobozi uhagarariye inyungu za Estonia muri Kenya, Kadri Humal-Ayal nawe wari witabiriye iki gikorwa yabigarutseho.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 22, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Estonia, ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’Uburayi , gihanye imbibi n’inyanja ya Baltic [Baltic sea] n’ikigobe cya Finland. Iki gihugu kirimo ibirwa birenga  1,500  ndetse muri iki gihugu harimo amashyamba amaze igihe kirekire arimo ibiti byakuze cyane n’ibiyaga byinshi. Estonia yahoze ari igice cya Leta y’unze ubumwe ya [Soviet Soviet Union], Tallinn niwo murwa mukuru w’iki gihugu kiyobowe na Kersti Kaljulaid.
umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga muri Estonia n’umunyamabanga mukuru wa Smart Africa bashyiraho umukono

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger