AmakuruImikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwihanije Kenya mu mukino ufungura irushanwa

Ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu bafite ubumuga, yatsinze Kenya amaseti atatu ku busa; mu mukino ufungura shampiyona nyafurika y’abafite ubumuga “‘’2019 Africa Paravolley Sitting Volleyball Championships’’.

Ni imikino iri kubera i Kigali hano mu Rwanda, ikaba yaritabiriwe n’ibihugu birindwi, mu bagabo n’abagore.

Amakipe y’abagabo yitabiriye iri rushanwa ni U Rwanda, Algérie, Misiri, Kenya, Maroc, Afurika y’Epfo na Nigeria, mu gihe u Rwanda, Kenya, Misiri, Nigeria na Zimbabwe ari yo yitabiriye mu bagore.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayegukanye ku manota 25 ku manota umunani ya Kenya, iya kabiri ruyitwara ku manota 25 kuri 18 mbere yo gutwara iseti ya gatatu ku manota 25 kuri 21 y’Abanya-Kenyakazi.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda muri 2017, icyo gihe Misiri ikaba ari yo yegukanye igikombe mu bagabo nyuma yo gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma.

Mu bari n’abategarugori ho igikombe kegukanwe n’ikipe y’u Rwanda itsinze iya Misiri amaseti atatu ku busa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger