AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Simba SC ya Kagere na Haruna ikaticishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, imaze gukatisha itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, nyuma yo gutsindira AS Vita Club i Dar Es Salaam ibitego 2-1.

Hari mu mukino wa nyuma usoza itsinda D ikipe ya Simba ihuriyemo n’amakipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Jeneusses Sportives de Saoura yo muri Algeria cyo kimwe na Al Ahly yo mu Misiri.

Mu cyumweru gishize amakipe ane ari mu tsinda D yari yakinnye imikino ibanziriza iya nyuma y’amatsinda, gusa amakipe agomba kugera muri 1/4 cy’irangiza ntiyahita amenyekana kuko buri kipe yari igifite amahirwe yo kuba yatambuka. Simba SC yari yatsindiwe muri Algeria ibitego 2-0, AS Vita itsindira Al Ahly i Kinshasa 1-0.

Urubanza rw’amakipe abiri agomba kujya muri 1/4 rwagombaga gusobanuka kuri uyu wa gatandatu. Ikipe ya Al Ahly na Simba ni zo zikatishije itike ya 1/4, zisanga ayandi makipe 6 na yo yamaze gusoza imikino yayo y’amatsinda.

Igitego cya mbere cy’umukino cyarangiye Simba SC na AS Vita zinganya 1-1.

AS Vita Club yafunguye amazamu ku munota wa 13 ibifashijwemo na Kazadi Kasengu, Mohamed Hussein yishyurira Simba ku munota wa 31.

Ikipe ya Simba yabonye igitego cya kabiri cyayihesheje insinzi ku munota wa 90 w’umukino ibifashijwemo na Clatous Chama. Iki gitego cyashimangiraga ko n’ubwo Simba yitwara nabi iri hanze, nta wapfa kuyikuraho amanota mu gihe cyose yakiniye i Dar Es Salaam.

Al Ahly yo yatsinze JS Saoura ibitego 3-0.

Al Ahly isoje iyoboye itsinda D n’amanota 10, Simba ku mwanya wa kabiri n’amanota 9, AS Vita ku wa gatatu n’amanota umunani inganya na JS Saoura yo muri Algeria.

Meddie Kagere ahanganye na myugariro wa AS Vita Club.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger