AmakuruImyidagaduro

ShaddyBoo yavuze icyongereza nabi ubwo yari yitabiriye ubutumire bwa Diamond bituma abantu bamuha urw’amenyo

Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ahanini bitewe no kumva ibintu nabi agasubiza ibitajyanye n’ibyo bamubajije ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo hano mu Rwanda, yongeye kuba iciro ry’imigani kubera icyongereza gipfuye yavuze ubwo yari yakiriwe n’itangazamakuru ryo muri Tanzania aho yari yitabiriye ubutumire bwa Diamond Platnumz.

Shaddy Boo yagiye muri Tanzania yatumiwe mu birori bikomeye byateguwe na Wasafi, inzu ya Diamond ifasha abahanzi, ibi birori byari bihurije hamwe irushanwa ryo kubyina neza indirimbo nshya  ‘Jibebe’ yakozwe n’abahanzi batandukanye bakorera muri Wasafi,  ibi birori akaba yarabyise ‘Biko jibebe challenge’.

Akigera muri Tanzania, Shaddy Boo yakiriwe n’umusore ucungira Diamond umutekano ndetse n’umunyamakuru wa Wasafi Tv ya Diamond, mu bibazo bamubajije mu rurimi rw’icyongereza , bamubajije uko yumvise ameze akimara kubona ubutumire bwa Diamond, bamubaza ku rukundo ruvugwa hagati ye na Diamond, bamubaza icyo abanya-Tanzaniya bamwitegaho mu birori yitabiriye n’ibindi.

Mu gusubiza, uyu mukobwa yasubizaga ubona ko ibyo asubiza bidatanga amakuru ari kubazwa ndetse no mu kuvuga akadidimanga ubona ko icyongereza cyamuzonze.

Ku mbuga nkoranyambaga Shaddyboo yakomeje kwibasirwa n’abatari bake bamushinjaga kuvuga icyongereza gipfuye. Shaddy Boo we yasubije abamwibasiye ababwira ko atazi icyongereza kubera ko adakunda kugikoresha ko akunda gukoresha igifaransa, yababwiye ko na bo bageze aho bavuga igifaransa yaseka benshi bitewe n’uburyo bakivugamo ngo kuko uko yavuze icyongereza nabi ariko na bo bavuga igifaransa nabi.

Icyakora mu buryo bugoye, Shaddy Boo yagerageje gusubiza umunyamakuru wa Wasafi Tv ko ibye na Diamond ari ubushuti busanzwe, yavuze ko ari inshuti magara (Big Friends nkuko yabivuze).

Ubutumwa bwa Shaddy Boo

Shaddy Boo uko yavuze icyongereza

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger