ImyidagaduroUtuntu Nutundi

ShaddyBoo yiyamye itangazamakuru ryagize uruhare mu kumenyekana kwe

ShaddyBoo yiyamye abanyamakuru bamukoraho inkuru ahanini bavuga ibibi yakoze ndetse ntiyanavuga rumwe n’abakoze inkuru yavugaga ko amashusho y’uyu mubyeyi w’abana babiri yashyizwe ku rubuga rushyirawaho amashusho y’urukuzasoni (Pornograph).

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ahanini n’amashusho yashyiraga kuri uru rubuga , benshi bakunda kuvuga ko akururura abayareba , yiyamye ibitangazamakuru bimuvugaho kandi nyamara abenshi bavuga ko yamenyekanye kubera itangazamakuru ryamuvuze bikaba binatuma hari icyo yinjiza biturutse ku kuba azwi. uyu yahoze ari umugore wa Meddy Saleh uzwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo bakaba baranabyaranye abana babiri babakobwa.

Kugeza ubu, amwe mu mashusho Shaddy Boo akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram yamaze gusakazwa ku mbuga zizwiho gusakaza amashusho y’urukozasoni azwi nka “Pornography,” ndetse akomeje kurebwa n’umubare nyamwinshi.

Ibi birasa naho aribyo byateye Shaddy Boo kwiyama abamuvugaho byinshi bitandukanye mu itangazamakuru ahanini bibanda ku bikorwa bita ko ari bibi aba yakoze aho kuvuga ibyiza yakoze. Ibi yabikoze yifashishije urukuta rwe rwa Instagram nkuko asanzwe abigenza.

Yagize ati:” Naracecetse nd’ihangana igihe kirekire, ariko aho bigeze birarenze, nukubahuka umuntu, ibi ni ubugoryi, nihanganiye abantu bakomeje kugerageza kwangiza izina ryanjye bandika amakuru mabi kuri njye. Nta cyiza bamvugaho, mfite abana, mfite n’abanyitaho, ubu se ni iki babyungukiramo?”

Mu gukomeza kugaragaza ko atishimiye ibimuvugwaho ku mbugankoranyamaga no mu itangazamakuru, yakomeje agira ati:”Niba mwumva ko muzagira icyo mwinjiza ari uko musenye izina rya Shaddy, mushake ibindi bibinjiriza, niba kandi mwumva ko Ibitangazamakuru byanyu, amaradiyom televiziyo mushobora gukora mutavuze izina ryanjye ni mushake ibindi byo gukora.”

Shaddy Boo yakomeje asaba ko bamureka akabaho ubuzima bwe mu mahoro, ibi abivuze nyuma yuko imyitwarire ye ikomeje kunengwa n’abatari bake, iyo yagiye mu bitaramo bitandukanye, biba bigoranye kutumva izina ShaddyBoo mu itangazamakuru bavuga ko hari agashya yakoze.

Kuya 3 Werurwe 2018 ubwo umunya Nigeriya Davido yazaga gutaramira mu Rwanda, nyuma y’igitaramo hasakaye amashusho yagaragazaga uyu Shaddy Boo ashaka gutahana na Davidom uretse ibi kandi nyuma y’igitaramo hagaragaye andi mashusho amwerekana ari kubyina bidasanzwe imbere ya Davido, ibi byatunguye benshi bavuga ko imico y’abanyarwakazi ku bahanzi babanyamahanga idakwiye.

Uretse ibi kandi yakunze kugarukwaho ndetse bikanavugwako yararanye na Diamond ubwo aheruka mu Rwanda, icyakora haba Shaddy Boo uvugwaho ibyo ndetse n’abahanzi baba bamuvugwaho ntacyo batangaza ku byo baba babavugaho.

Shaddy Boo kandi yavuze ko kuba abyinan kuriya abite uburengazira bwo kubyina uko ashatse, kandi ko kuba abyina kuri ntaho bihuriye na Porono.

Amashusho ya Shaddy Boo yatangiye gusakara

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger