Amakuru ashushyeImyidagaduro

Shaddy Boo yasubije abavuga ko yataye umuco anakomoza ku ifoto ye na Diamond

Mbabazi Shadia [ Shaddy Boo] yatangaje ko iby’umuco we atabyumva ndetse anatunga agatoki itangazamakuru , avuga ko rijya rikuririza rimwe na rimwe ibintu bidakwiye gukuririzwa.

Shaddy Boo ni umwe mu b’igitsina gore bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru amaze gusiga umugani, ni umugore w’imyaka 25 akaba afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana.

Ku mbuga  zitandukanye iyo wanditse mu ishakiro ryazo izina Shaddy Boo usanganirwa n’amafoto n’amashusho akurura abagabo [avugisha benshi kubera imyambarire] ndetse n’amagambo atandukanye aba yavuzwe n’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda y’uyu mugore umaze kuba ikirangirire kubera imbuga nkoranyambaga. Ku rubuga rwa Instagram akunda gukoresha cyane  afite abamukurikira bagera ku bihumbi 150.

Mu kiganiro kirekire uyu mugore yahaye Royal Tv yagarutse cyane ku bantu birirwa bamuvuga ibintu bitandukanye , bakirengagiza ko ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga ari ugushaka amafaranga kuko bimufatiye runini mu buzima bwe bwa buri munsi.

Imyambarire ye ivugisha benshi we avuga ko ntacyo itwaye cyane ko nta kidasanzwe aba yakoze , n’uwo muco abantu bakunda kuvuga akaba atazi ikigero umuntu ageraho akaba yawutaye cyangwa se ibyo umuntu akora akaba ari mu nzira nyayo yo gukurikiza ibyo umuco usaba.

Ati”Ntago byoroshye ariko wenda mu gihe kizaza bizaba byiza cyane , icyo mbona generation ihora ihinduka sinumva ko kwica umuco hari aho bihurira n’imyambaro, gusa n’itangazamakuru muradusebya cyane mukazana ibintu bitandukanye  bigatuma abantu badufata ukundi.”

Umunyamakuru yagarutse cyane ku bana be , amubaza niba ntacyo abona bizabahinduraho mu myitwarire yabo bagakura bamukurikiza.

Ati”Ibyo rwose njye ntago ariko mbibona , buri wese agira amahitamo ye , abana banjye nibakura bazahitamo uko bitwara , icya mbere n’uko mba nabahaye uburere bukwiye nk’umubyeyi nkakurikirana uko imikurire yabo igenda. abana banjye banjye nibo nshuti zanjye  za mbere iyo turi mu rugo dukora nk’abana batatu.”

Umunyamakuru yagarutse ku ifoto y’uyu mugore yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Diamond Platnumz , bamwe bavuga ko bari bari mu gitanda abandi bakavuga byinshi bitandukanye.

Image result for shaddy boo na diamond
Ifoto ya Shaddy Boo na Diamond yavugishije abatari bake

Shaddy Boo mu kumusubiza yagize ati”Ubundi narindi Nairobi mu ma deal , biza guhurirana n’uko manager wa Diamond yambwiye ko bafite ikirori kubera ko dusanzwe turi inshuti , nanjye njyayo mfata ifoto nk’abandi bafana bose , gusa natunguwe n’uko abantu babihinduye ibindi bitari ukuri.”

Yagarutse kuri Meddy Saleh bahoze babana nk’umugabo n’umugore bakaza gutandukana, avuga ko n’ubwo batandukanye bagihura bakaganira . Yavuze kandi ko yishimira ko uyu mugabo yamufashije kubyara abana b’ibizungerezi , muri make b’inzozi ze.

Mu buzima akunda kubyina cyane ndetse no gusohokera ahantu ku kiyaga akumva akayaga ndetse akareba abantu baba bari koga. Shaddy Boo ni umunyamideli, yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye z’abanyarwanda ndetse ngo ni n’umukomisiyoneri w’amazu , imodoka n’ibindi.

Amafoto ya Shaddy Boo avugisha benshi mu bamukurikira ku rubuga rwa instagram

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger