AmakuruImyidagaduro

Shaddy Boo yasubije abamubona nk‘indaya ihenze’ na ’Slay Queen’

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo kumbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Shaddy Boo yagarutse kuri byinshi bimuvugwaho n’ibyo abamuzi bamwibazaho anavuga ku byo atekereza ku bamubona nk’‘indaya ihenze’ bitewe n’amafoto asohora.

Umwe mubari bakurikiye ikiganiro yabajije Shaddy  Boo niba anezezwa n’ibivugwa y’uko ahagaragariye abakobwa bicuruza (indaya) ndetse n’uko yiyakira iyo abonye avugwa ahantu hatandukanye.

Mugusubiza uwari umubajije Shaddy Boo yavuze ko amafato ashyira hanze hari abarengera bagatekereza ibyo atashatse kuvuga. Yongeraho ko ibyo akora atabyiyamamajemo nk’indaya, ahubwo ngo itangazamakuru n’abandi barabikabiriza ahanini bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati “Simbizi! Ntabwo niyamamaje ko ndi indaya cyangwa iki. Amafoto nagiye nshyiraho sinzi uburyo babibonamo ariko bagira uko babitekereza birenze.”

Shaddy Boo yakomeje avuga ko atari indaya ahubwo ko ababivuga baba bagamije gucuruza no kungukira ku izina rye

“Urumva kugira ngo wenda hari igihe abanyamakuru kugira ngo inkuru zabo zikundwe cyangwa zigurishwe bakavugaho amagambo mabi, bagusebya, Njyewe sinabasubiza ngo njye hariya mburane, mfa kuba nzi agaciro kanjye.”

 

“Biriya byose, ibyo nkora, haba ari mu kabyiniro […] Ndamamaza ni uko wenda abantu batabizi, hari abazi ko gukora ari ukujya mu biro, kuririmba n’ibindi ariko hari ibindi bintu umuntu ashobora gukora nuko mwebwe mutabibona ariko wabashije kureba kure biriya byose ntabwo ari ubuntu baba bampa amafaranga.”

 

“ Ntabwo navuga ko ntari ‘slay’ bitewe n’uko burya iyo ugiye ‘like’ ukiyerekana wasireyinze wambaye neza ‘urabizi (you know)’ ibintu byose ukabishyira hanze  ntabwo mbizi ‘I don’t know’ sinavuga byose uba uri gusireyinga. Ntabwo njya numva ikibi kirimo….

Shaddy Boo avuga ko yayobotse gukoresha imbuga nkoranyambga 2014-2015. Yemeza ko mu bihe bitandukanye yagiye ahundagazwaho  ibitutsi biturutse ku mafoto n’amashusho azunguza ikibuno akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Avuga ko ibyo byose yagiye abitera umugongo atumbira ubucuruzi yifashishije telefoni ye agaterwa ishema no kuba abana be babiri bahuje Se bamubwira ko yambaye neza, kandi ngo nawe iyo yirebye mu indorerwamu abona ari mwiza, akanzura gusohoka.

Yavuze ko kugira ngo yamamarize umuntu ku isaha imwe bisaba nibura ibihumbi 500. Ngo akunda kugirana amasezerano na benshi, akabamamariza ku isaha, ku cyumweru, ku kwezi… 

Shaddy Boo afite igikorwa ari gutegurana n’abaDJs batandukanye cyo gushakira ubufasha umukinnyi wa filime witwa Selemani D’Amour urwaye.

Kizakorerwa ku Kinamba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe, abafite imodoka zabo bazajya bishyura 5000 Frw zozwe n’abarimo Shaddy Boo n’inshuti ze ziganjemo ibyamamare zizamufasha.

Shaddy Boo afite abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh.

Shaddy Boo ngo arajwe ishinga no gukorera amafaranga adakeneye kwicara mu rugo rw’umugabo, ikindi ngo akeneye no kwita ku bana be kuko na bo bamukeneye.

Shaddy Boo ngo akenshi ajya mu tubyiniro ari uko  yishyuwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger