Imyidagaduro

Shaddy Boo n’inshuti ze mu gitaramo cya Tekno bagaragaye mu myambaro yavugishije benshi(Amafoto)





Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Meddy Saleh akomeje gukataza no gutungurana mu myambarire, mu gitaramo cyabaye kuri icyi cyumweru tariki 10  Nzeri 2017 yongeye gutangarirwa kubera imyambarire ye n’inshuti bari basohokanye.

Uyu mugore w’abana babiri yagaragaye muri iki gitaramo cya “My25o Concert” cyagaragayemo abahanzi bo mu Rwanda ndetse by’umwihariko n’umuhanzi wo muri Nigeria Tekno Miles  wari witezwe na benshi mu bakunda umuziki, Shaddy Boo yari  ari kumwe n’igikundi cy’abandi bakobwa bane maze baza gutangarirwa kubera imyambarire yabo.

Aba bakobwa bari bicaye ku meza ya VIP biteretse ibyo kunywa bitandukanye birimo ibisindisha ndetse n’ibindi bidashindisha, banyuzagamo bagatumura no kwitabi rizweho muri iki gihe rizwi nka Shisha rikunzwe n’abiganjemo urubyiruko.

Imbyino zabo ziganjemo izo kunyonga amabuno nazo ziri mu zatumye bahangwa maze bakomeza kurebwa cyane na bamwe mubari babari iruhande.

Shaddy Boo yamenyekanye ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yise buhoro buhoro ar nayo yamufunguriye amarembo agatangira kwifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda ndetse avuga kuri ubu biri mu bimutunze.

Yahoze ari umugore wa Meddy Saleh, mu 2016 baza gutandukana gusa birinda gutangaza byinshi kuri iyi nkuru yabo. Mu kiganiro Shaddy aherutse kumvikanamo mu itangazamakuru yavuze ko ashaka kubaho mu buzima bwe ndetse kuri ubu akaba atagikeneye abagabo.

Mu minsi ihize yamamaye mu mvugo Odeur ya Ocean yatumye atumbagira akayobora urutonde rw’ibyamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we Mbabazi Shadia[Shaddy Boo] kuri ubu asigaye yibana hamwe n’abana be i Gikondo, kuri ubu atunzwe no kwamamariza abantu batandukanye , kumurika imideli ndetse no kwifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

Batumura kuri Shisha bakanyuzamo bagafata no kugasembuye

Bari bicaye ari igikundi cy’abakobwa batanu
aha bari bari kubyina indirimbo z’bahanzi bari bari gutaramira abitabiriye

Imyambarire ya Shaddy Boo yatangiye kuvugisha benshi

Ikibero cya Shaddy  Boo cyari cyibereye hanze

Imyambarire idasanzwe ya Shaddy Boo n’abo bari basohokanye
Aha yatumuraga itabi rizwi Shisha riharawe cyane mu rubyiruko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger