AmakuruImikino

Sergio Ramos yavuze akarimurore kuri Ballon d’Or za Messi na Cristiano

Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Espagne na Real Madrid yatangaje byinshi ku bihembo bya Ballon d’Or Messi na Cristiano bagiye basimburanwaho agera na ho avuga ko bari bakwiye gukora Ballon d’Or ya Lionel Messi na Cristiano  Ronaldo hanyuma bakanshyira ho Ballon d’Or y’umukinnyi uwari we wese.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TUDN, yabivuze abikomoye ku kuba Messi na Cristiano bamaze igihe bayoboye abandi muri ruhago , asanga bari bakwiye Ballon D’Or bagiye bahabwa dore ko umwe yayitwaraga uyu mwaka utaha undi akayitwara babikora gutyo mu myaka 10.

Ramos yavuze ko byari kugora undi mukinnyi uwari wese gutwarana Ballon d’Or uyu munya-Argentine n’umunya-Portugalm, ngo ahubwo abatanga Ballon d’Or bagombaga gushyiraho iy’aba bombi hanyuma bakanashyira ihatanirwa n’abandi bakinnyi basigaye.

Messi ni we ufite agahigo ko kugira Ballon d’Or nyinshi kuko aherutse kwegukana iya 6 mu gihe Cristiano afite 5.

Ramos usanzwe ari kapiteni wa Real Madrid yavuze ibi mu gihe yatwaranye na Real Madrid ibikombe 5 bya Champions League ariko ntiyaca iryera Ballon d’Or.

Ramos yanabajiwe ibihe atakwibagirwa mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru avuga ko ari igitego yatsinze i Lisbon cyabafashije gutwara Champions League ya 3 bikurikiranya.

Abajijwe igikombe cya Champions League akunda cyane , yasubije ko ibikombe byose batwaye abifata nk’abana b’impanga bityo ko byamugora guhitamo kimwe yishimiye cyane.

Iyi nkuru dukesha Marca ikomeza ivuga ko Ramos w’imyaka 33 yatangaje ko De Ligt ari myugariro mwiza ufite ahazaza heza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger