AmakuruImikino

Sergio Ramos n’abagenzi be babiri bagiye kuza mu Rwanda, menya ikizaba kibazanye

Abakinnyi batatu bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaranda aribo myugariro Sergio Ramos,Umuzamu Kaylor Navas na Jullian Drexler ukina munkibuga hagati asatira izamu,bagiye kuza mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ibi byaamare byigaruriye imitima ya benshi muri ruhago,bizasesekara ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’Ejo kuwa 6 tariki 30 Mata 2022.

Nk’uko amakuru atugeraho abyemeza ni uko aba basore bategerejwe i Kigali,bazaba baje muri gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu masezerano ikipe bakinira ya PSG yasinyanye na Visit Rwanda bagira uruhare mu kuyamamaza.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yemeje amakuru yo kuza mu Rwanda kw’ibi byaamare aho yagize ati”:Amasezerano dufitanye na PSG ni ukugira ngo duteze imbere ubukerarugendo mu gihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda,dufite abakinnyi bo muri iyo kipe bagiye kuza badusure,basure ahantu hatandukanye by’umwihariko ahari ibikorwa by’ubukerarugendo”.

Yakomeje avuga ko bazasura umujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu ndetse na za Pariki zo mu gihugu ziri mu bice bitandukanye kugira ngo barusheho kumenya ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Clare Akamanzi yavuze kandi ku nyungu igihugu kigira muri ghunda y’ubukerarugendo iyo abantu bazwi nk’aba bafashe umwanya wo kuza gusura igihugu bagamije kumenya ibyiza bihari.

Yagize ati:’Ni abantu b’ibyamamare kandi bafite amazina akomeye, iyo baje mu gihugu bakareba ingage wenda bagasura pariki y’Akagera,bakamenya inyamaswa ziyirimo, ubwo abafan babo nabo bazabimenya babirebe babikunde bityo nabo bizabatere amatsiko yo kuza kubireba bityo ubukeratugendo bw’u Rwanda burusheho gutera imbere”.

Akamanzi yagaragaje ko kuza kw’aba bakinnyi bikurura benshi mu gihe gito harimo nk’abafana babo, imiryango yabo, ndetse n’abandi babakurikiranira hafi harimo abanyamakuru n’inshuti zabo basanzwe babana.

Kuwa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda (RDB), cyatangaje ko cyatangiye imikoranire n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain muri gahunda ya “ Visit Rwanda”.

Jillian Drexler ni umwe mu bategerejwe i Kigali
Myugariro Sergio Ramos nawe azahasesekara muri gahunda ya Visit Rwanda
Umunyezamu Kaylor Navas nawe ari muri batatu bategerejwe kuza kwihera ijisho ibyiza nyaburanga by’u Rwanda
Sergio Ramos
Twitter
WhatsApp
FbMessenger