Sentore yasabye anakwa umukinnyi wa filime Bijoux wo muri Bamenya Series (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022 nibwo umuhanzi Sentore Lionel yasabye anakwa Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime nyarwanda aho yamamaye cyane muri Bamenya Series.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Golden Garden ubusitani bubereye ijisho buherereye ku I Rebero.

Izina Bijoux uretse kumenyekana muri filime Bamenya, ntiyari mushya mu makuru y’imyidagaduro kuko yakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda. Ni mu gihe Lionel Sentore ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana gakondo ndetse akaba ari umwuzukuru wa Sentore Athanase.

Aba bombi bivugwa ko bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w’urukundo badatinya gusangiza abakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Lionel Sentore akora umuziki uri mu njyana gakondo nyarwanda, abarizwa mu itsinda Ingangare ahuriyemo na mugenzi we Charles Uwizihiwe. Iiryo tsinda rikaba ryarifashishije Cecile Kayirebwa mu itunganywa rya alubumu riherutse gusohora yitwa Urukumbuzi.

Munezero Aline we aracyari umukinnyi wa filime nyarwanda y’uruhererekane ica kuri Youtube yitwa Bamenya.

Comments

comments