AmakuruImyidagaduroUmuziki

Senderi na Danny vumbi bongeye gukumirwa kujya muri Primus Guma Guma Super star uyu mwaka 2018.

Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshura yayo ya mumani, igarutse yari ikenewe cyane na bamwe mu bahanzi batandukanye dore ko hari n’abatakaga inzara  ndetse no gukuraho inzitizi y’imyaka yazitiraga bamwe ntubwo ntacyo byatanze kuri iki cyivuzo cyabo cyo kugabanya cyangwa gukuraho imyaka ku bahanzi bitabira iri rushanwa.

Mu butumwa bugenewe abanyamakuru n’abandi batora abahanzi banjya muri iri rushanwa bwagiye ahagaragara, bugaragaza ko  harimo   itegeko ry’uko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzitabira iri rushanwa ku nshuro ya munani,gusa iri itegeko ryongeye gukumira  abahanzi nka Danny Vumbi, Senderi International Hit kimwe n’abandi barengeje iyi myaka bose.

Ibi ni ibizagenderwaho mu guhitamo abahanzi bazinjira muri PGGSS8

Hanyuma ku bahanzi bashya bo  bagomba kuba  byibuze  bafite indirimbo 3 zakozwe hagati ya 2016 na 2018, muri zo harimo ebyiri zifite amashusho, harimo imwe iri kuri YouTube. Senderi ndetse na Danny Vumbi bongeye kugogwa n’iri tegeko ry’imyaka ntakintu baratangaza kuri ibi, ni mu gihe mbere yuko ubu butumwa busohoka Senderi yakomeje gusaba ko abategura iri rushanwa bagira uko babigenza bakamurwanaho uyu mwaka  akazitabira irushanwa.

Itsinda rya Dream Boys nibo baherutse kwegukana irushanwa rya PGGSS7 ry’ umwaka ushize wa 2017

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa rimaze imyaka irindwi (7) dore uko abahanzi bagiye begukana iri rushanwa . Tom Close (2011), King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless Butera (2015), Urban Boys (2016) na Dream Boys (2017).kuri ubu iri rushanwa rigiye gutangira ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bikaba byamaze kugezwaho impapuro byuzuza mu gutorwa abahanzi bibona bakwiye kujya muri iri rushanwa uyu mwaka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger