AmakuruImyidagaduro

Senderi International Hit agiye gusubizwa mu ishuri

Umuhanzi ubimazemo igihe kitari gito ndetse akaba anafite imyaka itari mike, Senderi wongereye Interantional Hit ku mazina ye , agiye gusubizwa mu ishuri ku bufatanye n’inzu itunganya umuziki ya Kiwundo Entetainement.

Hari amakuru avuga ko Senderi ageze kure ibiganiro na Kiwundo Entertainment byo kugirango bakorane yewe ngo ibiganiro bigeze ku musozo, gusa ariko nanone ubuyobozi bwa Kiwundo Entertainment bikaba bivugwa ko bwasabye Senderi ko yasubira mu ishuri akiga indimi cyane cyane icyongereza, Igishinwa n’igitariyani.

Ubuyobozi bwa Kiwundo Entetainement bwemereye Senderi International Hit ko buzamwishyurira amafaranga y’ishuri azasabwa naho azahitamo kwiga izo ndimi dore ko atagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi kuko yagarukiye muri Serayi ya kera.

Mu kiganiro gito Teradignews yagiranye na Senderi, yavuze ko hari ibiganiro ari kugirana na Kiwundo ariko ko nta byinshi yabivugaho ahubwo ko mu Cyumweru gitaha aribwo yagira icyo yabivugaho.

Senderi International Hit mu ndirimbo ze cyangwa mu butumwa agenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga ni gake cyane wasangamo ijambo ry’urundi rurimi rutari Ikinyarwanda, mu gihe abahanzi ba hano mu Rwanda bashishikajwe no kureba uburyo bakwagura isoko ry’ibihangano byabo rizitirwa no kutamenya indimi, Senderi wagarukiye muri Serayi ya kera na we ashobora kuba agiye kujya  gukarishya ubwenge akamenya indimi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger