Imyidagaduro

Selena Gomez akomeje kwigwizaho ibihembo, Billboard nayo yamuhembye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ugushyingo 2017 mu birori byo gutanga ibihembo bitangwa n’ urubuga rwa Billboard, Umuhanzikazi Selena Gomez yahembwe igihembo cy’umugore w’umwaka wahize abandi mu bikorwa bya muzika mu 2017 .

Ubwo Selena yageraga ku urubyiniro agiye kwakira igihembo cye  yashimiye inshuti ze Elle Fanning na Francia Raisa yanashimiye cyane, yagize ati: ”Mubyukuru Francia niwe wari ukwiriye iki gihembo kuko yakijije ubuzima bwanjye(Selena abivuga na amarira kumaso ) ndashimira cyane ikipe yanjye yagatangaza n’umumuryango wanjye kuko bagumanye nanjye mubihe bikomeye”

Gomez yakunze kugenda afashwa cyane bikome n’abakunzi be muri rusande doreko ,Francia Raisa ari umwe  mubafana be bemeye kumuha impyiko igihe yari arwaye arembye cyane mu 2014. Selena Gomez mumagambo ye yavuzeko atabona uko ashimira  abamufashije muri uyu mwaka dore ko yagiye ahura nibibazo byinshi  bigiyebitandukanye.Selena Gomez yijeje abafana be ko agiye gukomeza gukora cyane birushijeho  mumwaka Utaha wa 2018.

Selena Gomez ari kumwe n’umufana we wemeye kumwitangira akamuha impyiko

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger