AmakuruImyidagaduro

Sebukwe na Muramu wa Humble Jizzo nabo bageze i Kigali-AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018 Sebukwe wa Humble Jizzo na Muramuwe bageze i Kigali bahasanga Nyirabukwe wahageze mu mpera z’icyumweru dusoje, bose bakaba bake kwitabira ubukwe bwe n’umugore we AmyBlauman.

Imyiteguro y’ubukwe bwa Humble Jizzo wo muri Urban Boys ndetse na AmyBlauman igeze kure. Kuri ubu abo mu muryango w’umugore w’uyu muhanzi  bakomeje kuza mu mujyi wa Kigali baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho bategereje iminsi micye ngo berekeza i Rubavu ahazabera ubukwe bw’aba bombi tariki ya tariki 24 Ugushyingo 2018 .

Ababyeyi bombi b’umugore wa Humble Jizzo ndetse na musaza we bamaze kugera mu Rwanda mu gihe hategerejwe abandi barimo n’impanga y’uyu mugore wa Humble Jizzo ugomba kugera i Kigali mu masaha macye ari imbere.

Urugo rushya rwabo ruri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Nyirabukwe wa Humble Jizzo ni we wahageze mbere
Humble Jizzo yari yajyanye n’umugore we kwakira sebukwe na muramu we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger