AmakuruImyidagaduro

Se wa Diamond Platnumz agiye kuvurirwa mu Bwongeleza

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Se w’Icyamamare muri Tanzania Diamond Platnumz, ashobora gucibwa amaguru bitewe n’uburwayi yagize agatererenwa n’umuryango we, ubu uyu musaza yemerewe kuvurwa.

Aya makuru yaje aherekeza ayari asanzwe avuga ko uyu mubyeyi witwa Abdul Juma ababaye bitewe n’ibibazo by’ubukene bimwugarije kandi nyamara afite umuhungu w’ikimenywa na bose kandi utunze za miliyonzi akayabo.

Abdul Juma agiye kuvuzwa n’umukobwa we usanzwe aba mu Bwongereza, waherukaga kumvikana asaba ko Diamond Platnumz yababarira Se akamufasha mu mibereho ndetse byaba na byiza akabasha kumvikana nawe nk’umubyeyi we.

Abdul Juma yakunze kumvikana kenshi atabaza umuhungu we Diamond Platnumz avuga ko akeneye ubufasha mu by’ubuvuzi, gusa ibi byose Diamond yabiteye umugongo agasa naho atabyumva.

Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, uyu mukobwa usangiye Se na Diamond  yatangaje ko gahunda zo kujya kuvuza Se mu Bwongereza zigeze kure.

Yagize ati “ Tubigeze kure. Kuri ubu turi kumushakira pasiporo. Ibi nibigera ku musozo nzahamagara buri umwe mbamenyeshe ko yamaze kurira indege.”

Uyu mukobwa yavuye mu Bwongereza mu ntangiro z’uyu mwaka. Yavugaga ko azakora igishoboka cyose kugira ngo ahuze Se na Diamond babe bacoca ibibazo bafitanye.

Se wa Diamond agiye kuvurwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger