Sauti Sol yageze mu Rwanda-AMAFOTO

Abasore bane bibumbiye mu itsinda rya Sauti Sol bamaze gusesekara mu Rwanda aho baje mu gitaramo gisoza Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ imaze iminsi ibera mu Rwanda.

Bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo 2018. Nk’ibisanzwe bagaragazaga akanyamuneza ku maso bishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kuko atari ubwa mbere bahaje.

Ni igitaramo kirabera I rusororo ahazwi nka Intare conference Arena. Kwinjira byari kwiyandikisha none byarangiye.

Kuri uyu wa Gatandatu saa 17:00, Sauti Sol irafatanya na Bruce Melody na Charly&Nina kuririmba mu birori bisoza inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ yatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2018.

Iyi ni inama igamije gusangira ubunararibonye ku bukungu butangiza ibidukikije n’iterambere ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Imodoka bagiyemo bava ku kibuga cy’indege i kanombe 

Amafoto: Inyarwanda

 

 

 

Comments

comments