AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sarpong yibasiwe bikomeye n’umukobwa yabeshye urukundo(Amafoto)

Umukobwa witwa Angel Lace wamenyekanye ku mbugankoranya mbaga nka nka Strawberry yibasibaye, atuka bikomeye rutahizamu w’Umunya Ghana  Michael Sarpong ukinira  Rayon Sports amuziza ko yamubeshye urukundo kandi yaragamije ko baryamana gusa nta kindi akeneye.

Amakuru yavugwaga agaragaza uyu musore mu rukundo, yavugaga ko akunda n’umuhanzikazi Asinah, gusa kuri iyi nshuro haravygwa ko batakiri kumwe.

Uyu mukobwa Angel Lace ukoresha amazina ya Rwandan Strawberry kuri Instagram yoherereje umuntu, agaragaza ko nyuma y’uko Sarpong atandukana na Asinah ariwe bari basigaye bakundana.

Uyu mukobwa nyuma yaje kuvumbura ko Sarpong atamukunda ahubwo icyo aba akeneye ari ukuryamana na we gusa kuko afite abandi bakobwa benshi atendeka, buri umwe amubwira ko amukunda nta w’undi afite.

Nyuma yo kumenye ibi, uyu mukobwa yifatiye kugahanga uyu musore abinyujije kuri Instagram(kuri story) yagiyeho ashyiraho amagambo akakaye yuje ibitutsi, yandagaza Sarpong ndetse avuga ko vuba bidatinze ari bushyire hanze ubwambure bwe.

Uyu mukobwa yababajwe n’uko yamubeshye urukundo, ngo iyo amubwira ko akeneye ko bazajya baryamana akabimenya ariko ntamubeshye ko amukunda.

Mu magambo y’iicyongereza tugerageje kuyashyira mu kinyarwanda yagize ati”Niba ndi ikigoryi wowe uri umuhanga Sarpong we, tekereza kabiri ureke iyo myanda y’ubugoryi urimo, umunsi umwe uzahura n’umukobwa uzaguca igitsina.”

Aha ho yagize ati”uri ikigoryi ku isi yose, jya mu ndaya zawe nje si ndi indaya, ikigorye cyambeshye ko ari njye gikunda ariko kibeshya n’abandi, ubwambure bwawe burajya hanze..”

Bimwe mu byo uyu mukobwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, ntabwo twabishyira muri iyi nkuru bitewe n’amagambo arimo.

Nyuma yo gutandukana na Asinah, Sarpong yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Cyiala Uwase, Christa, Vanessa n’abandi.

Straw Berry yavuze ko Sarpong yamubeshyaga ko amukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger