ImyidagaduroUrukundo

Sandra Teta na Weasel bameranye neza mu rukundo rwabo

Umunyarwandakazi Miss Sandra Teta asa n’uri mu buryohe bw’urukundo n’ umuhanzi Weasel kuko yamutatse mbere y’uko aza gutaramira mu Rwanda.

Mu minsi ishize ni bwo muri Uganda havuzwe amakuru ko Weasel wahoze aririmbana na nyakwigendera Radio mu itsinda rya Goodlyfe, bakundana ndetse hari n’ibyavugwaga ko Sandra Teta atwite inda y’uyu muhanzi.

Kubera ko Weasel yitegura kuza gutaramira i Kigali, Sandra Teta yagize atya anyarukira kuri Instagram amuvuga ibigwi , asaba Abanyarwanda gufata neza ‘umuntu we’.

Yafashe ifoto bombi bari kumwe ayishyira kuri Instagram ubundi yandiko amagambo agira ati “Bantu banjye b’i Kigali mwiteguye mute umugabo wanjye (akurikizaho utumenyetso tw’imitima ibiri dushushanya urukundo). Mu rugo bagiye kugufata neza cyane, nizeye abantu banjye ijana ku ijana. Genda ubereke Goodlyfe.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa harimo na Weasel washyizeho utumenyetso tw’umuriro mu kugaragaza ko bizaba bishyushye mu gihe abandi bavuze ko aba bombi baberanye.

Teta Sandra kuva yagera mu mujyi wa Kampala yigaruriye umutima wa Weasel ndetse aba bombi bakunze kugaragara kenshi bari kumwe.

Bamwe mu nshuti zabo bamaze guhishurirwa na ba nyiri ubwite ko bakundana.

Ikinyamakuru Big Eye giherutse gutangaza ko aba bombi mu mujyi wa Kampala baba bari kumwe kenshi ndetse bakunze gusangirira ahantu hanyuranye hatemberera ibyamamare mu mujyi wa Kampala.

Icyakora iby’urukundo rwabo aba bombi birinze kugira icyo baruvugaho

Sandra Teta yagiye kuba Kampala mu mwaka wa 2018 aho yari yabonye akazi ko gutegura ibitaramo mu kabari ka Hideout. Nyuma yaje kugenda yunguka ubundi bubyiniro bunyuranye akoramo.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” byagiye bimusiga mu madeni kenshi akanafungwa.

Ntabwo ari kenshi yagiye agaragarana na Weasel mu birori akora i Kampala ariko ni umwe mu bahanzi bamushyigikira bakitabira ibitaramo bye cyo kimwe n’umuvandimwe we Pallaso, bombi basanzwe bavukana mu inda imwe na Jose Chameleone.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger