Safi yongeye gukomoza ku mpamvu yahisemo judith

Inkuru za Safi na Judith Niyonizera babana nk’umugore n’umugabo ziri muzitashira mu mitwe ya benshi kubera ukuntu iyo zigiye kwibagirana haboneka akandi kantu gashya kazerekeyeho, Safi yongeye gushimangira urwo akunda umugore we.

Mu minsi yashize Safi Madiba aherutse gutangaza ko akunda umugore mu buryo bwihariye kubera uburyo ari uw’umutima kandi akaba yubaha Imana.

Icyo gihe mu magambo yuzuye ishimwe ry’uko Imana yamuhaye umugore w’umutima kandi ufite ubwiza karemano Safi yahishuye ko umugore Imana yamuhaye ari we yahoze yifuza kuva kera.

Mu butumwa burebure yanditse kuri Instagram yagize ati “Ishimwe n’iryawe Mana kubera uyu munsi w’ibyishimo mu buzima bwanjye[ubukwe bwe]! Warakoze kubera iyi mpano wampaye , umugore wanjye igisobanuro nyacyo cy’umugore nyawe. Umugore w’umutima wa zahabu , umugore w’umutima ufite umuco wo gukunda no kwita ku mukunzi we, umugore ukomeye kandi wihangana .”

Yunzemo ati “Ubwiza karemano imbere mu mutima n’inyuma   ku ruhu, icyisumbuyeho umugore usenga kandi akanaramya Imana. Ndagukunda byimazeyo Judith, uri byose mfite mu buzima kandi ni wowe cyuzuzo ubuzima bwanjye bwari bukeneye . Ndishimye bitavugwa kuba ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe nzakora uko nshoboye nigaragaze nk’umugabo wahoze wifuza kuva kera . Imana ihe Umugisha urugendo rwacu!”

Kuri ubu yongeye kumvikana kuri Radio Rwanda yemeza ibyo abantu babonye ku mbugo nkoranyambaga ntacyo yarenzaho cyane yumva yarabivuze byose nta na kimwe ashigaje, avuga abashaka kumenya icyo yakundiye Judith bakongera bagasubiza amaso inyuma mu butumwa yamugeneye[ubu twababwiye haruguru].

Niyibikora Safi [Safi Madiba] uririmba muri Urban Boyz yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judith mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017. Mbere gato hari habanje kubaho umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Safi yakundanye n’abakobwa benshi  barimo Knowless Butera banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amakimbirane bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye yarushinganye na  Judith.

Comments

comments