Imyidagaduro

Safi yikoze ku mufuka agura imodoka ihenze anasubiza abavugaga ko yayihawe n’umugore we -AMAFOTO

Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa mu nzu ya The Mane yamaze kugura imodoka ihenze dore ko yayiguze miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda aho yayiguranye n’umushoramari wari ayimaranye igihe.

Iyi modoka iri mu bwoko bwa Land Cruiser niyo Safi ubu agiye kujya atemberamo nkuko yabitangaje ndetse akaba yayiguze nyuma y’izinbdi yagiye agura zitandukanye.

Safi yavuze ko n’ubusanzwe akunda imodoka , ariko akaba yaratekereje agasanga agomba kugenda mu modoka iri hejuru dore ko yari amaze iminsi agendera muri vature. Safi yaboneyeho no kuvuga ko iyi ibaye imodoka ihenze aguze mu mateka ye kuko yayitanzeho Miliyoni 20 [20 000 000 Frw] nyuma yiyo yaguze ihendutse ya Miliyoni imwe yigeze kugura i Musanze mu mwaka wa 2000.

Uyu musore uri kugaragaza ko ari gukorana imbaraga nyinshi mu bihangano bye, yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ukuri ku makuru yavugaga ko Safi yaba yarahawe impano y’imodoka n’umugore we Niyonizera Judith ubwo yakoraga ubukwe ndetse abenshi bakaba baramushinjaga gushakana nawe amukurikiyeho amafaranga arimo niyoi modoka yari ahawe.

Mu gihe hari hamaze n’iminsi itari mike uyu mugore we yari yarigiriye muri Amerika abenshi bagatangaza ko ari uburyo bwo gutandukana, ubu Judith ari mu Rwanda ndetse akaba yari yanagiye mu birori byo gutora Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane. Aha yari ari kumwe n’umusore w’ibigango ucungira umutekano Safi.

Safi yagize ati:”Oya ntabwo aribyo kuko iyi modoka nayiguriye , ntabwo ari nshya nayiguranye n’uushoramari wari usanzwe ayikoresha, icyatumye ngura iyi  nuko nashatse ko njya ngenda ndi hejuru apana kuba ndi hasi hhhhhh buriya Voiture nazigiyemo cyane rero nabonaga iri hasi cyane.”

Safi kandi nyuma yo kuva muri Urban Boys akomeje gukora imishimga myinshi harimo n’umuryango we ufasha abatishoboye ndetse akaba aherutse no gukorera indirimbo ” Fine” munzu itunganya umuziki ya “Waafi Record” ya Diamond.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger