Imyidagaduro

Safi yavuze ko yemeye ko urupfu rubaho ubwo Nowzey Radio yapfaga anasubiza abibazaga niba umugore we atwite

Niyibikora Safi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label yatangaje ko atemeraga ko umuntu yapfa ariko yabyemeye amaze kubona urupfu rwa Nowzey Radio witabye Imana ku ya 1 Gashyantare 2018 ndetse anakomoza ku kibazo abantu bakunze kwibaza niba umugore we atwite.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter kuri Radiyo Isango Star , Safi yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko bigoranye kuba yakwitangira umugore we akajya mu Ijuru we agasigara mu gihe Imana yaba imuhitishijemo guhitamo uwo ijyana mu ijuru hagati ye n’ umugore we Niyonizera Judith bashakanye muri Nyakanga 2017.

Aseka cyane Safi yagize ati “Njyewe najya mu ijuru we agasigara , Ubwo Imana yareba ufite umutima ukwiye. Oya ntanubwo nakwisubiraho kubera y’uko usibye n’umugore n’umwana wawe wibyariye imbere y’Imana muzabazwa ibibazo bimwe, urumva buri umwe azabazwa ibye.”

Ku bijyanye n’uko Umugore wa Safi yaba atwite, uyu muhanzi uherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “My Hero” yirinze kugira byinshi abivuga ho maze asubiza avuga ko igihe n’ikigera ko bigaragara abantu bazabimenya kuko we asanga ari ibintu byoroshye guhita bimenyekana icyakora ngo nta gitego kirinjira ngo ni zero kuri zero nkuko Safi yabitangaje.

Safi ati “Eeeh ni ibintu ntavuga ngo navugira aha (kuri Radio) ariko biba ari ngombwa mu buzima kuko tuba tugomba kwaguka […] Umubyeyi wanjye ntabwo ampatiriza kubyara umwana vuba kuko Mama asanzwe afite abazukuru n’abazukuruza […].”

Safi ari kwitegura igitaramo arahuriramo ku rubyiniro n’umunya-Tanzaniya Harmonize n’abandi nka Marina, Queen Cha, Hvan Buravan , King James na Riderman .

Safi n’umugore we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger