AmakuruImyidagaduro

Safi yacitswe amena ibanga ko umugore we bari kumwe muri Tanzaniya

Mu buryo busa naho atashakaga kubigaragaza, umuhanzi Safi Madiba uri muri Tanzaniya asa n’uwacitswe agaragaza ko ari kumwe n’umugore we Judithe Niyonizera muri iki gihugu.

Safi amaze iminsi muri Tanzaniya aho yagiye kumenyekanisha umuziki we ndetse n’indirimbo ‘Ina Million ‘ yakoranye na Harmonize.

Safi yashyize hanze ifoto bigaragara ko yafotowe na Judithe akoresheje Telefoni, Judithe yafotoye Safi ahagaze ku kirahuri bituma na we agaragara mu ifoto. Iyi foto yayifotoye ubwo yari yaherekeje umugabo we Safi , yasuye WASAFI ya Diamond ndetse Safi yarari kumwe na Harmonize.

Ibi bivuze ko Niyonizera Judithe yasanze Safi muri Tanzaniya. Safi yari yabigize ibanga ariko iyi foto yabigaragaje.

Safi yagiye muri Tanzaniya akjyanye n’umujyanama we Bad Rama, bari kumarayo icyumweru ariko Bad Rama we yagarutse mu Rwanda.

Safi Madiba na Judith bakoze ubukwe mu mwaka wa 2017, nyuma y’ubukwe Judithe yahise asubira muri Canada kubera impamvu z’akazi, ajyaga amusura mu Rwanda.

Nyuma y’ubukwe kandi, uruklundo rwa Safi na Judithe rwavugishije abantu benshi, bamwe bavga ko uyu mukobwa atari aberanye na Safi mu gihe abandi bavugaga ko Judithe yigurisha murio Canada. Ibi byose Safi na Judithe babyimye amatwi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger