AmakuruAmakuru ashushye

Safi Madiba yibasiwe nyuma y’ifoto yashyize kuri Instagram

Umuhanzi Niyibikora Safi yibasiwe n’abantu batandukanye bamukurikira ku rukuta rwa Instagram akoresha kubera ifoto y’umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika “Jay-Z” yashyize kuri Konte ye.

Uyu muririmbyi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Kimwe kimwe, Igifungo, Good Morning Love n’izindi yashyize ifoto y’umuhanzi Jay-Z kuri Konte ye ya Instagram agaragaza umwambaro uyu muraperi yambaye wanditseho izina yiyita mu muziki rya Madiba.

Nyuma y’amasaha make iyi foto imaze kugaragarira abamukurikira, batangiye kuyandikaho ubutumwa butandukanye, harimo abamwereka ko ari abakunzi be b’ibihe byose, bishimira ko izina umuhanzi bakunda yiyita ryambawe n’Icyamamare mpuzamahanga.

Hari n’abanditse basaba Safi ko yakubaha izina Madiba kuko hari nyiraryo wanyawe kandi ko nta n’umwe utamuzi, uretse kuba we yararyiyitiriye akarenzaho no kurikoresha asa n’uwishyira hejuru.

Muri ubu butumwa bwaherekeje iyi foto bucaha Safi,yasabwe n’abatari bake kureka kwishyira hejuru ngo yipase muremure kuko izina Jay-Z yambaye atari irye ahubwo ko yambaye nyiraryo Nyakwigendera Nelson Mandela wahose ari Perezida w’Afurika y’Epfo.

Ifoto ya Jay-Z Safi ya postinze yatumye benshi bamushinja kwiyemera

Mubakomeje kwandika banenga Safi, hari abamugiriye  inama zo kureka kwikirigita ngo aseke, bityo ko icyaba cyiza ari uko yakuraho ifoto yashyizeho kugira ngo abantu badakomeza kumufata nk’umwana.

Si ubwambere Safi yibasiwe n’abantu kubera urubuga rwa Instagram kuko no mu minsi ishyize uyu muhanzi yanenzwe na benshi ubwo Konti ye yashyirwagaho akamenyetso kagaragaza ko yinjiye mu mubare w’izizwi n’urubuga rwa Instagram(Verified) agahita ahagarika gukurikira abo yakurikiraga agasigaza umuntu umwe gusa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame.

Icyo gihe byatunguye abatari bake kuko mubo ya Unfollowinze harimo n’abahanzi bakorana muri Label imwe ya The Mane -Queen Cha na Marina ndetse n’umuyobozi wayo Badrama.

Safi wari uheruka kugaragara akurikira umuntu umwe ubu amaze kongera gukurikira abagera kuri 29 barimo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda no hanze ndetse nabo akorana muri The Mane bose.

Safi yatangiye kongera gukurikira abantu kuri Instagram
Twitter
WhatsApp
FbMessenger