AmakuruImyidagaduro

Safi Madiba yateguye irushanwa ryo gucuranga guitar rizatuma impano za benshi zidakomeza gupfukiranwa

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba wahoze muri Urban Boys yatangaje ko ubu yatangije amarushanwa yo kuririmba no gucuranga indirimbo ye nshya In Million afatanyije  na Harmonize.

Ibi yabitangaje mu Cyumweru gishyize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ari naho yagaragarije ibikenewe ku muntu ushaka kwitabira iri rushanwa.

Yagize ati”Nejejwe no kumenyesha abantu bose bafite impano yo gucuranga guitar no kuririmba ko uzacuranga neza anaririmba indirimbo ‘In Million’ kurusha abandi azahabwa 100 000RWF ku itariki ya 1 Mutarama 2019”.

Safi Madiba kandi yashimiye umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy wacuranze iyi ndirimbo aho yagize ati” Ndashimira byimazeyo  Meddy ku buhanga bukomeye afite mu gucuranga guitar”.

Kugira ngo utsinde iri rushanwa rya Safi Madiba birasaba ko ugaragaza amashusho yawe uri gucuranga gitari ndetse unaririmba neza indirimbo ye nshya In Million ubundi ukohereza kuri numero ‘0788643801’

Safi Madiba yateguye irushanwa ryo gucuranga Guitar
Twitter
WhatsApp
FbMessenger