AmakuruImyidagaduro

Safi Madiba yahishuye icyatumye yifashisha umunya-Eritreakazi mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Umuhanzi Niyibikora Safi wubatse izina mu muziki nka Safi Madiba kuri ubu wibera muri Canada mu ndirimbo nshya afite yise “Remember Me ” yakoresheje umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Eritrea.

Safi nubwo ntabyinshi avuga kuri uyu mwali avuga ko yitwa Febuven Temesghen bitamworoheye gukorana nawe kuko asanzwe ari umwe mu bakomeye mu kumurika imideli muri Eritrea.

Nyuma ya Meddy , Safi Madiba abaye umuhanzi w’umunyarwanda wifashishije umukobwa ufite inkomoko mu ihembe ry’Afurika mu ndirimbo.

Safi yatangaje ko yahisemo kwiyambaza uriya munyamideli kugira ngo indirimbo ye irusheho gukundwa kandi akaba yizeye ko izakundwa impande z’isi kubera ubwiza bwayo n’uruhare rw’uriya mukobwa mu kuyimenyekanisha.

Iyi ndirimbo ‘Remember me’ yakozwe na Element muri Country Record mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo atunganywa na Lievain Rucyaha.

Iyi ndirimbo ije mugihe Safi yari amaze iminsi atunganya ibikorwa bye bya muzika birimo nicyo yise ‘ Nukuri Music ‘ izajya ifasha abahanzi batandukanye bari hariya muri Canada , kuri ubu ari gukorana n’uwitwa Darcy Muhoza’ utuye muri Canada.

Umunya-Eritreakazi Safi Madiba yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger