AmakuruImyidagaduro

Safi Madiba na Marina bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya (Video)

Umuhanzi Safi Madiba na Marina Deborah bombi babarizwa muri Label ya The Mane bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ‘True Love’.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Neesim wo muri Uganda. Ni mu gihe amashusho yafashwe atunganwa na Iba Lab.

Safi Madiba na Marina Deborah bombi bahuje ibitekerezo bishyira mu mwanya w’abakundana baterana imitoma. Bombi babwirana amagambo meza y’urukundo anyura umutima, bavuga ko urwo bakundana ari ‘nyarwo’.

Mu gitero cya Safi avuga ati “Mbona uko urukundo rusa iyo dusangira. Numva kubaho uko biryoha iyo duhuye. Komeza umbere Malaika murinzi undindire ibyifuzo. True Love,” urukundo nyarwo.

Marina nawe amubwira ko ari ‘uw’umwihariko. Avuga ko urwo bakundana rwihariye kandi ko urwo amukunda rudasanzwe. Ati “Ni umwimerere nyawo… uri Malaika murinzi kuri njye uhora unyitaho.”

Aba bombi baherutse gukora indirimbo zitandukanye Marina yari aherutse gusohora indirimbo “It’s Love” yakoranye na Uncle Austin, “Mbwira” yakoranye na Kidumu , “Ni wowe” n’izindi nyinshi.

Ni mu gihe Safi Madiba umaze iminsi atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys yashyize hanze indirimbo nka “Kontwari”, “Original”, “Good Morning”, “Nisamehe”, “Kimwe Kimwe” n’izindi.

Safi Madiba na Marina ni bamwe mu bahanzi bari kuririmba mu bitaramo bya ‘Izihirwe na MTN’ byateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda. Ni ibitaramo bizagezwa mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger