AmakuruImyidagaduro

Rwema Denis wari umujyanama muri The Mane yirukanwe

Rwema Dennis wayoboraga abahanzi bahuriye  muri The Mane yirukanwe azira kutubahiriza inshingano ze neza asimbuzwa Aristide Gahunzire wahoze akorana na Kina Music.

Iyi nzu ifasha abahanzi The Mane Music Label yashinzwe na Bad Rama ariko aha Rwema inshingano zo kuyobora (Manager) yahawe izo nshingano ubwo yari amaze gutandukana na Charly na Nina, icyo gihe yari asimbuye Alex Muyoboke wari umaze gutandukana nabo.

Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo Rwema Dennis yasinye amasezerano y’imyaka itatu akorana na Label ya The Mane yari irimo abahanzi nka Safi Madiba, Jay Polly, Queen Cha na Marina.

Rwema Denis ni umusore wamenyekanye hano mu Rwanda nk’ufasha abahanzi. Izina rye ryamenyekanye cyane  ubwo yafashaga istinda rya Urban Boys igihe ryari rikiri muri Super Level.

Rwema yatangaje ko nta kintu yapfuye n’ubuyobozi bwa The Mane, gusa ahamya ko batandukanye, nubwo uyu musore yatandukanye na The Mane mbere y’igihe cy’amasezerano bagiranye ariko ngo ntacyo bishyuzanya cyane ko babikemuye nk’abagabo.

Bad Rama usanzwe ari Umuyobozi wa ‘Label’ ya The Mane we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’amezi abiri. Rwema Denis yasimbujwe Gahunzire Aristide wamaze imyaka irindwi ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bo muri Kina Music, akaza gusezera muri Werurwe 2019.

Aristide yagizwe umujyanama mushya muri The Mane

Rwema yakoranye na Charly na Nina
Rwema Denis yamaze kuva muri The Mane asimburwa na Aristide
Twitter
WhatsApp
FbMessenger