Amakuru ashushyeImikino

Rwatubyaye ibyo gukina i Burayi byanze

Myugariro wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul wari waragiye ku mugabane w’u Burayi gukora igeragezwa mu ikipe ya FC SHKUPI ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia, ibye biri kwanga ahubwo ashobora kugaruka muri Afurika.

Tariki 17 Mutarama 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yerekeje i Burayi.

Iyi kipe Rwatubyaye Abdul ari kubarizwamo magingo aya, ikomeje imikino ya gicuti ibanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macédoine aho iri mu mwiherero i Antalya muri Turikiya. Rwatubyaye amaze iminsi akinamo.

Iyi kipe ya FC SHKUPI yavuganye na Rayon Sports Rwatubyaye yari agifitiye amasezerano y’umwaka n’igice ariko impande zombi zananiwe guhuza kuko yo ishaka kumutira Rayon Sports ikavuga ko itabikozwa.

Amasezerano ya Rwatubyaye muri Rayon Sports harimo ko ikipe izamwifuza izamutangaho ibihumbi 50 by’amadolari, KF Shkupi yari yamubengutse ntiyiteguye kuyatanga ahubwo ngo bashaka kumutira mu gihe cy’amazi 6 nyuma bakamugura kandi Al-Ahli Tripoli yo muri Libya yiteguye kuyatanga, bityo rero ntibamutangira ubuntu kandi ari umukinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bwa Rayon Sports.

Rayon Sports yo ivuga ko Rwatubyaye afite amahitamo atatu, kugaruka mu Rwanda agakinira Rayon Sports, gusinyira ikipe yo muri Libya cyangwa se ikipe arimo yemere kwishyura Rayon Sports.

Al-Ahli irifuza kumutangaho ibihumbi 100 by’amadolari (89 100 000 Frw).

Nkuko amasezerano ye abivuga, Rayon Sports yahita ihabwamo ibihumbi 50 by’amadolari naho Rwatubyaye n’abashinzwe kumushakira isoko bakagabana andi ibihumbi 50 by’amadolari.

Al-Ahli Sports Club yifuza Rwatubyaye Abdul ni iyo mu mujyi wa Tripoli, umukinnyi wo mu karere iheruka gusinyisha ni Daddy Birori wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi hagati ya 2007-2014, ntiyahatinze kuko yahamaze amezi 6 gusa.

Al-Ahli Tripoli yashinzwe muri Nzeri 1950, iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona ya Libya iyobowe na Al-Ittihad Teha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger