AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rwatubyaye Abdul yihaye intego ikomeye nyuma yokutishimirwa ko yaje mu ikipe y’umwaka

Rwatubyaye Abdul myugariri wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yihaye itego yo gukora cyane akarushaho kugaragaza ibikorwa bifatika nyuma y’uko abakunzi ba ruhago batunguwe no kumubona mu bakinnyi bashyizwe mu ikipe y’umwaka ya AZAM Rwanda Premier League 2017-2018.

Abakunzi b’umupira mu Rwanda ntibishimiye kumva uyu musore yaje ku rutonde kubera ko atigeze agaragaza ibikorwa bihambaye kuko atigeze akina byibuze imikino irenga 10 kubera ikibazo cy’imvune.

Uyu musore nyuma yo kumva neza ibitekerezo by’abantu,yahise afata ingamba nshya yo gukora cyane kuburyo umwaka utaha agomba kuzahembwa bigaragarira ijisho ryaburi wese muri rusange agakuraho urujijo ruri mu bantu rwo kuba yarahembwe.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru, avuga  ko ibyo abantu bavuze atabitindaho cyane ko atakinnye imikino myinshi muri shampiyona ishize, gusa agiye gukora cyane kugira ngo yemeze abamushidikanyaho.

Yagize ati “Ndifuza gukora cyane, ngakuraho urujijo abantu bafite kuba naraje mu ikipe y’umwaka ntunguranye.Undi mwaka ndakeka nzazamo ntatunguranye, nzatanga ibyo mfite byose hasi hejuru kugira ngo nzatware igihembo cyisumbuye ku cyo nabonye, kandi nta muntu unshidikanyaho.”

Ku italiki ya 18 Ukwakira 2018, nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakangaranye nyuma yo kumva uyu musore mu bakinnyi beza b’umwaka nyuma y’uko atigeze akora ibikorwa by’akataraboneka bimuhesha amahirwe yo gushyirwa ku rutonde.

Bibazaga uburyo umukinnyi ashobora kushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza umwaka wose, atarigeze anakina byibuze imikino 10 muri Shampiyona ugereranyije na Rugwiro Herve wafashije APR FC gutwara igikombe cya shampiyona na Nshimirimana David witwaye neza mu ikipe ya Mukura VS bitwaye neza muri shampiyona yose.

Rwatubyaye Abdul yatangaje ko nyuma y’ibi byose igisigaye ari ukugaragaza imbaraga, umurava ndetse no guharanira kwereka abantu ko ashoboye kuburyo umwaka utaha atazaba agishidikanywaho na buri umwe wese.

Rwatubyaye Abdul yafashe ingamba nshya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger